Higa ifasha amatsinda kubona inyungu igera kuri 7.5% ku mwaka ku mafaranga babikije, kandi izo nyungu zikongerwa kuri konti yabo buri kwezi.”
Umuyobozi Ushinzwe abakiliya ku giti cyabo muri I&M Bank Rwanda PLC, Yves Kayihura, yavuze ko batangije iyi konti kugira ngo bakomeze guteza imbere umuco wo kwizigamira mu bimina.
Ati “Twizera ko amafaranga yose umuntu azigama, yaba menshi cyangwa make, amufasha kwiteza imbere. ‘Higa’ yashyiriweho gufasha abizigamira mu matsinda yo kwizigamira mu buryo butekanye, bifashishije banki yizewe, kandi bakabona n’inyungu ku mafaranga bazigamye.”
Muri rusange konti ya Higa igenewe amatsinda yizigamira mu bimina, koperative, amashyirahamwe, amakipe, ndetse n’abandi batandukanye bishyize hamwe kugira ngo bizigamire babashe kwiteza imbere kuko baba babona inyungu ku mafaranga bizigamiye buri kwezi.
Abagize itsinda bifuza iyi konti begera ishami iryo ari ryo ryose rya I&M Bank Rwanda PLC bakabisaba ndetse bakanakurikiza amabwiriza.
Imibare igaragaza ko mu 2021 ibimina byabarizwagamo abarenga miliyoni ebyiri bizigamiye hafi miliyari 49 Frw, aho abarenga 70% ari abagore.
Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko 60% by’Abanyarwanda bakuru bizigamira hakoreshejwe uburyo butanditse burimo n’ibimina.
Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu bimina birenga ibihumbi 90 bibarizwa mu Rwanda, ibigera ku 2000 bikoresha ikoranabuhanga.









