00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wibaza ku irushanwa rya Tangira Start Up TV rigiye kuba bwa mbere mu Rwanda

Harabura igihe gito ngo abashoramari bato n’abafite ibitekerezo by’ubucuruzi mu Rwanda bahabwe urubuga rwo kugaragaza impano zabo binyuze mu irushanwa rishya rizajya rica kuri televiziyo ryiswe ‘Tangira StartUp TV Contest’, ryashowemo arenga miliyoni 10 Frw.

Iri rushanwa ryitezweho gufasha ba rwiyemezamirimo bakizamuka kubona ubumenyi, amahugurwa, guhura n’abantu batandukanye bagira icyo bigiraho ndetse n’inkunga y’amafaranga yo guteza imbere imishinga yabo.

Rizajya ricishwa kuri IGIHE guhera mu Ugushyingo 2025, rifatwa nk’urubuga rwa mbere mu Rwanda rugiye gutangirwa kuri televiziyo rugamije kuzamura ba rwiyemezamirimo bakiri bato. Abariteguye bavuga ko ari uburyo bwo guha amahirwe abahanga ibitekerezo bishya kugira ngo babishyire mu bikorwa.

Bamwe muri mwe mushobora kuba hari ibyo mutarasobanukirwa kuri iri rushanwa, ibi ni bimwe mu bibazo byibazwa n’ibisubizo byabyo.

Ni ubuhe bwoko bw’umushinga bwemewe muri iri higanwa?

Ubwoko bwose bw’umushinga buremewe, Uhereye ku ikoranabuhanga, Ubuzima, Siporo, Ubuhinzi n’ubworozi, Gutwara ibintu n’abantu,Ubugeni n’Ubukorikori, Ubucuruzi, Uburezi, Ubuhanzi, Imideri no gushushanya, Itangazamakuru, Gukora filime n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ese umuntu utarandikisha umushinga we muri RDB ashobora kwitabira?

Umuntu utarandikisha umushinga we muri RDB ntabwo yemerewe kwitabira iri rushanwa. Turashishikariza buri wese kwiyandikisha muri RDB kuko ni ubuntu anyuze kuri uru rubuga (https://brs.rdb.rw/busregonline), tuzaba dukorana n’ibigo bisanzwe bikora mu buryo bwemewe.

Ni izihe nyungu ziteganyirijwe abazitabira?

Hari amahirwe menshi cyane arimo kumenyana n’abandi no kubona amahugurwa ku buntu. Tuzanatanga ibihembo by’arenga miliyoni 10 Frw azagenerwa abantu batandatu bazitwara neza kurusha abandi.

Kwiyandikisha ni angahe?

Kwiyandikisha ni ubuntu rwose! Uzuza ifishi iri ku rubuga rwa (https://docs.google.com/forms/d/1YFLWheLsyWlgLatDQplCMl9LlI-pATVYGzhFWJehzNg/viewfo rm?edit_requested=true) ubundi ufate video itarengeje amasegonda 90 ivuga ku mushinga/udushya twawe, hanyuma uyohereze.

Igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha ni ryari?

Igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha ni tariki ya 8 Nzeri 2025 saa 11:59 z’ijoro.

Ku bindi bisobanuro wadusura ku mbuga nkoranyambaga zacu nka Tiktok: tangiratv, IG: tangiratv, X: Tangirastartup cyangwa ukaduhamagara kuri 0781782722, ushobora no kutwandikira kuri WhatsApp kuri nomero 0787550065 no gusura urubuga rwacu rwa www.tangira.rw.


Special pages