00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifite indyo zirimo izo muri Sénégal: Ibyihariye kuri TR5 Resort yatanze impamyabushobozi bwa mbere

TR 5 Resort ni hoteli iri mu Kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi. Tariki ya 26 Ugushyingo 2025 yahaye impamyabushobozi abanyeshuri 20 barangije amasomo ya serivisi za hoteli zirimo izijyanye n’igikoni no kwakira abantu.

Aba banyeshuri bishyuriwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro, RT, binyuze mu mushinga wa SDF (Skills Development Fund) ugamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi ku rubyiruko.

Umuyobozi Mukuru wa TR 5 Resort, Mukarusine Appolinarie, yavuze ko bashyizeho gahunda yo kwigisha abanyeshuri kuko bagorwaga no kubona abakozi bakora muri hoteli.

Ati "Twakundaga kubura abakozi, n’abo tubonye bakaza bahenze ndetse nta bumenyi buhagije bafite. Turavuga tuti niba duhura n’ikibazo nk’iki, byanze bikunze hari n’abandi benshi bahura n’ikibazo nk’icyacu. Ni bwo twagize igitekerezo cyo kwigisha abantu dushobora no gukoresha.”

Uyu muyobozi avuga bahitamo abanyeshuri bigisha, barebye ku bakeneye ubwo bumenyi cyane kurenza abandi.

Ati “Twarebye abana baturuka mu miryango ikennye, abana bacikirije amashuri, abakobwa babyariye iwabo bikaba ngombwa ko badakomeza kwiga n’abandi nk’abo, ku buryo tubaha ubumenyi bubaha amahirwe yo kujya ku isoko ry’umurimo.”

Ndayishimiye Françoise wahawe impamyabushobozi yashimiye iyi hoteli, avuga ko ubwo yavaga mu ishuri, inzozi zo gutera imbere zahise zirangira aho.

Ati “Muri TR 5 baradufashe baratwigisha, batugaruramo icyizere ndetse nanjye ndi mu bo bahise baha akazi, ubu ndi umukozi hano muri TR 5.”

TR 5 Resort ifite abakozi 50 batanga serivisi zitandukanye. Ifite ibyumba 10 byo kuraramo, piscine, sauna, massage, restaurant n’ibindi.

Umwihariko w’iyi hoteli ni kugira ibiciro biri hasi ndetse n’amafunguro meza arimo afite inkomoko muri Sénégal, u Butaliyani, u Bubiligi n’ahandi.

Umuntu ushaka gutemberera kuri iyi hoteli, ashobora kuhabona icyo kunywa cyose ashaka ndetse ku biciro biri hasi.

Abakunzi b’umuziki na bo ntibatanzwe kuko buri wa Gatanu na buri wa Gatandatu haba hari Karaoke n’itsinda ririmba risusurutsa abahatemberereye.

Ifite kandi ibyumba by’inama, ahantu hakira ibirori bitandukanye, aho kwifotoreza ndetse igemurira abantu amafunguro (outside catering) ku bantu bakeneye amafunguro aho bari.

TR 5 yatangiye mu 2022. Ishobora kwakira abantu nibura ibihumbi 20 ku mwaka.

TR 5 Resort iherereye ku Ruyenzi
Itanga serivisi zitandukanye za hoteli
RT 5 resort yigishije abanyeshuri 20 ibijyanye n'amahoteli mu gihe cy'amezi atatu
Abanyeshuri 20 bigishijwe na TR 5 Resort bahawe impamyabushobozi
Aba banyeshuri bashimiye iyi hoteli ko yongeye kubaha icyizere cy'ejo hazaza
Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi bagaragaje ko ubumenyi bahawe buzabafasha guhatana ku isoko ry'umurimo
Mukarusine Appolinarie yavuze ko nibura buri mwaka bazajya hashyira ku isoko ry'umurimo ibyiciro by'abanyeshuri birenga bibiri

Special pages