Ibi bihembo byatanze ku mishinga yitwaye neza aho abatora bari bafite 30% n’aho komite nkemuramaka yari ifite 70% by’amanota yagendeweho.
Ni ibirori byabaye kuwa 29 Ugushyingo byagaragayemo impano nyinshi z’abafite ubumuga zitandukanye.
Ni ku nshuro ya kabiri iki gikorwa kiba, aho hahembwe ibyiciro bitatu birimo abafite ubumuga bagaragaza ibikorwa by’indashyikirwa, ibigo bito n’ibiciriritse bishyigikira iterambere ry’abafite ubumuga, ndetse n’ibigo binini bigira uruhare mu kubashyigikira.
Umuyobozi mukuru wa 1000 Hills Events, Nathan Offodox Ntaganzwa, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo abafite ubumuga berekane ko nabo bashoboye kandi izajya iba buri mwaka.
Ati “Icyo tugamije ni ukugira ngo twerekane ko abantu bafite ubumuga bafite ibyo bashoboye, yaba mu kugaragaza impano zabo n’ibihangano byabo ndetse n’imishinga yabo yaba imito cyangwa iminini.”
Yakomeje avuga ku mpamvu ibi bigo nabyo byari bikwiriye gushimirwa kuko bifasha cyane abafite ubumuga.
Ati “Impamvu tubihembwa ni uko byazamuye umubare w’bafite ubumuga bikoresha kandi tunashishikarize n’ibindi bigo guha akazi abafite ubumuga kuko nabo babishoboye.”
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko ibi bihembo bizajya bifasha abafite ubumuga mu bintu bitandukanye.
Ati “Inshingano dufite nizo kurwanya ubukene mu bafite ubumuga no kububakira ubushobozi, igikorwa nk’iki ngiki rero kitwereka ibikorwa bagezeho bakora, tukareba abibumbiye hamwe, n’abihangiye imirimo. Rero ibyo nibyo bibakura mu bukene, mu bwigunge no mumuhanda, ibyo nibyo bidushimisha.”
Yavuze kandi ko nk’abanyarwanda bose bakwiye kubaka ubushobozi bwo kwibeshaho ari nabyo bizateza imbere n’igihugu muri rusange.
Uwamahoro Angelique ukora ibijyanye n’insimburangingo, akaba yanahembwe muri iki gikorwa, yavuze ko yishimiye iki gikorwa kuko kizafungurira imiryango ku bafite ubumuga kuko bafite aho bazajya berekanira impano zabo ndetse n’imishinga bafite n’ibyo bamaze kugeraho.
Muri uyu muhango hatanzwe ibihembo biri mu byiciro bitandukanye kandi byinshi birimo:
Kigali Deaf Art Gallery yahawe igihembo cy’uwihangiye imirimo w’umugabo ufite ubumuga w’umwaka, naho Bururu Business Group Ltd yegukanye igihembo cy’uwihangiye imirimo w’umugore ufite ubumuga w’umwaka.
Mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga, cyatwawe na Rwandan Sign Language Bible Translation Society naho Mulindi Japan One Love CEO ihabwa iigihembo cya Purple Pioneer.
Sibyo gusa hahembwe n’ibindi byiciro bitandukanye birimo abibumbiye mu matsinda, ibigo binini n’ibito bifasha abafite ubumuga birimo n’ibitanga akazi kuri bo.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Emmanuel Ndayisaba yashimiye abateguye iki gikorwa anashishikariza abafite ubumuga kwihangira imirimo, ababwira ko Atari abo kujya mu muhanda gusaba ahubwo bashaka icyo bakora bakiteza imbere.