Heineken yatangiye kugera ku isoko mu 1873 bigizwemo uruhare na Gerard Adriaan Heineken yengerwa i Amsterdam mu Buholandi ndetse uruganda rwengaga iyi nzoga rwatangiye ari ruto ariko rugenda rwaguka kugeza ubwo rugize inzoga zikundwa ku Isi yose kugeza uyu munsi.
Guhera mu 2018 Heineken yatangiye gutunganyirizwa mu rwengero rwa Bralirwa Plc ruri i Rubavu mu Burengerazuba, ikomezanya icyanga cyayo yahoranye kuva kera mu gihe kirenga icyinyejana. Bralirwa ikora iyo bwabaga ku buryo abakunzi b’iyi nzoga mu Rwanda baryoherwa na yo ikaba ari inzoga ikozwe mu buryo bumeze nk’ubw’izindi zicuruzwa ku Isi hose.
Bralirwa Plc yashinzwe mu Rwanda mu 1957, mu gihe kuva mu 1971 yahindutse Ishami rya Heineken. Mu 2018 yatangiye kwengera iyi nzoga mu Rwanda ndetse mu Ukuboza umwaka ushize uru ruganda rumurika Heineken idasindisha.
Uruganda rwa Heineken rwubatse amateka mu gukora inzoga rwahinduye uburyo rupima intsinzi, rutibanda gusa ku ngano y’inzoga rugurisha ahubwo rureba ku bihe byiza iha abakiliya barwo bayikunda mu bihugu birenga 190 ku Isi nk’uko Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikinyobwa cya Heineken ku Isi, Bram Westenbrink, yabivuze.
Ati “Gukora ibihe byiza [biturutse kuri Heineken] bimaze imyaka 150 mu maraso yacu. Ni yo mpamvu duhindura ibipimo byerekana ‘brand’ yacu kugira ngo twerekane ko guhanga ibihe byiza ari ingenzi nk’inzoga dukora.”
Mu kwizihiza imyaka 150 Heineken imaze Bralirwa iteganya gukora ibikorwa bitandukanye, byo kumenyekanisha igikorwa cyo kwizihiza imyaka 150. Ni muri urwo rwego Bralirwa igiye gusohora Heineken ifite ikirangantego cyihariye cy’imyaka 150 cyiganye na gahunda y’igihe gito, ikazanyuzwa mu tubari dutandukanye mu gihugu mu kwizihiza isabukuru yayo hamwe n’abakunzi bayo.