Muri iri siganwa, Inyange Industries ihemba ikipe nziza y’umunsi, aho mu gace ka kabiri kavuye i Muhanga kagasorezwa i Kibeho, uru ruganda rwahembye TotalEnergies nk’Ikipe nziza y’umunsi.
Ni mu gihe ku munsi wa mbere wakiniwe i Kigali yari yahembye Soudal - Quick-Step Devo Team yabaye inziza kuri uwo munsi.
Inyange iri muri iri siganwa mu rwego rwo gushimangira umwimerere w’ibicuruzwa byayo byahawe ibyangombwa by’ubuziranenge mpuzamahanga.
Uru ruganda rutunganya amata aturutse ku musaruro w’aborozi bo hirya no hino mu gihugu, ibigira uruhare mu iterambere ry’umworozi w’umunyarwanda ari nako byongerera agaciro ibikomoka ku mata. Akarusho ni uko nta binyabutabire byongerwa mu Mata.
Ni mu gihe kandi amazi itungunya aturuka mu misozi myiza ya Gasabo (Natural Mineral Water) agatunganywa nta bindi binyabutabire byongewemo.
Si ibyo gusa kuko uru ruganda runatunganya imitobe itandukanye ikozwe mu mbuto z’umwimerere ndetse n’izifungurwa.
Ku munsi wa gatatu, Tour du Rwanda izava i Huye yekereza i Rusizi ku ntera y’ibilometero 140.
Kugeza ubu, Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ayoboye abandi aho yambaye umwenda w’umuhondo.