Kankadem yari asanzwe yunganira Bushali mu buryo butandukanye ariko bitaratangazwa ku mugaragaro ko ari muri Kinyatrap.
Kankadem ari kuzengurukana na Bushali amwunganira mu kuririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizagera mu ntara zose z’u Rwanda muri iyi mpeshyi ya 2026.
Mu butumwa Bushali yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 3 Nyakanga 2026, yagize ati "Nishimiye gutangaza Kankadem nk’umuhanzi mushya wasinye mu muryango wa Kinyatrap. Azanye ijwi ryiza kandi ry’umwihariko ndetse azakomeza kuba uw’umumaro ku iterambere rya Kinyatrap. Umuryango wa Kinyatrap wose umuri inyuma umusunika ngo atere imbere".
Bushali yanaboneyeho umwanya wo guhita atangaza ko indirimbo ’Baguma’ yakoranye na Kankadem yamaze kugera ku mbuga zose zicuruza umuziki. Ije isanga indi nshya Kankadem yakoze yiswe ’Moto ya Benga’.
Kankadem ukunze kwiyita Badman, yinjiye mu muryango wa Kinyatrap wabayemo Slum Drip na B Threy nubwo batakiyibarizwamo.






