00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M Hotel yifatanyije n’abakiliya bayo kwizihiza iminsi mikuru

M Hotel iri muri hoteli zikomeye mu Mujyi wa Kigali, yashimiye abakiliya bayo ubufatanye bakomeje kuyigaragariza umunsi ku wundi, bishimana mu birori byo kubifuriza iminsi mikuru myiza.

Ni igikorwa cyaranzwe no gusabana no gusangira hagati y’ubuyobozi n’abakiliya mu kwishimira ibihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ndetse bagenerwa impano zitandukanye harimo kurara muri iyi hoteli, guhabwa amafunguro, gukoresha gym na piscine byayo ku buntu.

Umuyobozi Mukuru wa M Hotel, Benjamin Wambua, yashimiye abakiliya b’iyi hoteli kuba barayihisemo bakabana mu gihe bamaze bakorana, avuga ko ubufatanye bwabo bwabaye urufunguzo rw’iterambere ry’iyi hotel.

Ati “Icyizere, ubufatanye n’inkunga byanyu ni byo byabaye urufunguzo rw’iterambere ryacu. Nti muri abafatanyabikorwa kuri twe gusa, muri umuryango mugari wa M. Hotel kandi turabashimira cyane ku cyizere mutugaragariza."

Yabijeje ko bazakomeza kubaha serivisi inoze izatuma bishimira gukorana ndetse abifuriza kuzaryoherwa n’iminsi mikuru ya Noheli n’Umwaka mushya wa 2026.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya M Hotel, Gatete James, yashishikarije ibigo byose bya leta n’ibyabikorera kugana iyi hoteli kuko bahora biteguye kubakirana yombi no kubagezaho serivisi nziza iri ku rwego mpuzamahanga.

M Hotel yanahaye abakiliya bayo impano z’iminsi mikuru zirimo kuyiraramo, gufatiramo amafunguro n’ibindi ku buntu.

M Hotel ni hoteli iri mu zigezweho i Kigali iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ifite ibyumba byo mu bwoko butandukanye na ‘restaurant’ ziteka amafunguro amenyerewe mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Ifite umwihariko wa restaurant iri ku rwego mpuzamahanga yahawe izina rya Panda n’utubari tubiri “Lark” (lobby Bar) na “Heron” (Pool Bar), igikoni gisukuye, abatetsi b’inzobere kandi bafite ubuhanga bwo gutegura amafunguro atandukanye.

M Hotel ifite ibyumba 114 harimo ibisanzwe n’ibya VIP birimo ibikenewe byose umuntu yakwifashisha mu gihe yaba ari kuharuhukira.

M Hotel ifite kandi ibyumba byo gukoreramo inama 11 bifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya batandatu na 500 icyarimwe, bigendana n’ibyakenerwa ngo inama igende neza.

M Hotel itanga kandi serivisi zitandukanye zirimo amacumbi, ibyo kurya, Gym, piscine, kwakira ibirori n’ibindi.

Bamwe mu bakozi ba M Hotel bitabiriye iki gikorwa
Gatete James ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri M Hotel yashishikarije ibigo bya Leta n'iby'abikorera kugana iyi hotel
Byari ibihe bidasanzwe ubwo M Hotel yifatanyaga n’abakiliya bayo kwizihiza iminsi mikuru
Umuyobozi Mukuru wa M Hotel, Benjamin Wambua, yashimiye abakiliya b’iyi hoteli
Igikorwa cyitabiriwe n'abantu benshi batandukanye

Special pages