00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr Roof yatangiye guhugura ba rwiyemezamirimo

Ikigo gikora ibisenge, Mr Roof, cyatangiye urugendo rwo guhugura abari basanzwe ari abatekinisiye bacyo mu rwego rwo kubahindura ba rwiyemezamirimo bigenga.

Mu bahuguwe harimo abanyeshuri bize ubwubatsi n’abatekinisiye mu myuga itandukanye ijyanye n’ubwubatsi, hibandwa ku masomo y’ubumenyi n’ayigiwe ku murimo.

Umukozi wa Mr Roof ushinzwe kugenzura ahakorerwa imirimo, Ruboneza Emmanuel, yavuze ko Mr Roof yatangije iyi gahunda yo guhugura abazaba ba rwiyemezamirimo bayo hagamijwe kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu bwubatsi bugezweho, hakoreshejwe ibyuma byoroshye bijyanye no kubungabunga ibidukikije bitanaremerera inzu.

Intego kandi ni uko aba bakwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gusakara amabati acomekeranywa, atuma igisenge gikomera kandi akarwanya ikibazo cyo kuva kw’inzu.

Yakomeje avuga ko Mr Roof ibubakamo ubushobozi mu bumenyi bwo gukoresha ibikoresho byayo byo kubaka, amahugurwa ajyanye n’ubwirinzi ahakorerwa imirimo, amahugurwa yo kuyobora neza sosiyete zabo ku buryo bazaba ba rwiyemezamirimo bujuje ibisabwa.

Zimwe mu nyungu zo kuba rwiyemezamirimo wa Mr Roof zirimo kubaka urwego rw’imikoranire myiza no kuzamura ikigero cy’inyungu zabo, bityo bakagira imibereho myiza.

Harimo kandi kunguka ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubaka mu buryo bworoshye kandi bwihuta, ubufasha mu bya tekiniki no kubashakira amasoko.

Beneyezu Diogène, uri mu nzira zo kuzaba rwiyemezamirimo wabihuguriwe, yavuze ko ubudasa bwa Mr Roof ari bwo bukenewe ku isoko muri iyi minsi, bityo kongerera ubumenyi abatekinisiye ku bijyanye n’ibikorwa byabo ari igikorwa cyiza kandi cy’ingenzi.

Ukurikiyeyezu Ezechiel, na we uzagirwa rwiyemezamirimo wa Mr Roof, yavuze ko ayo mahugurwa yamubereye ingirakamaro ku buryo yashishikarije n’abandi bakora umwuga umwe kugana iyi gahunda y’amahugurwa ya ba rwiyemezamirimo kuko bizabagirira akamaro kanini mu buzima bwabo.

Ubuyobozi bwa Mr Roof, bugaragaza ko iki ari igikorwa kizakomeza ku buryo iki kigo kizajya kibona amasoko yo kubaka ibisenge kikabaha akazi ko kubikora kinyamwuga kandi bagatanga serivisi nziza, bigatuma bose bagerwaho n’inyungu.

Bwahamagariye abantu bafite ubuhanga mu kubaka bakaba bifuza kuba abafatanyabikorwa ba Mr Roof, ndetse bifuza gutera imbere mu mwuga wabo, kugana iyi gahunda y’amahugurwa ya barwiyemezamirimo kuko hari cyizere n’ingamba bizatuma iyi gahunda itanga umusaruro.

Abifuza kwiyandikisha banyura hano.

Ikigo Mr Roof cyatangiye guhugura abifuza kuba ba rwiyemezamirimo bigenga
Mu bahuguwe harimo abanyeshuri bize ubwubatsi n’abatekinisiye mu myuga itandukanye ijyanye n’ubwubatsi
Ubuyobozi bwa Mr Roof bwagaragaje ko iyi gahunda y'amahugurwa izahoraho
Umukozi wa Mr Roof, Ruboneza Emmanuel, yavuze ko batangije iyi gahunda yo guhugura abazaba ba rwiyemezamirimo hagamijwe kubongerera ubumenyi n’ubushobozi ku bijyanye n'ubwubatsi bugezweho
Abahugurwa bahabwa amasomo hibandwa ku y’ubumenyi n’amasomo yigiwe ku murimo

Special pages
. . . . . .