Ni igikorwa cyiswe ’Dilu ya Noheli’ cyatangijwe ku wa 28 Ugushyingo 2025 kizasozwa ku wa 31 Ukuboza 2025.
Ni kimwe mu bizafasha abakiliya ba MTN Rwanda na TECNO kuryoherwa n’iminsi mikuru isoza umwaka.
Abakiliya ba TECNO bazajya bagana amaduka yose ikoreraho cyangwa se amaduka ya MTN Rwanda, bazajya bavuga ubwoko bwa telefone igezweho bifuza kugura, noneho bagabanyirizwe hagati y’ibihumbi 5 Frw kugeza ku bihumbi 10 Frw mu gihe bishyuye amafaranga yose.
Igihe bishyuye mu byiciro mu gihe cy’amezi atatu muri gahunda ya MTN Rwanda yiswe ‘Tunga Taci’ bazajya bagabanyirizwaho 30% ku giciro gisanzwe telefone yaguraga.
Buri telefone izajya iherekezwa n’indi mpano irimo poromosiyo y’iminota 300 yo guhamagara na gigabytes 15, byose bishobora kumara amezi atatu, dore ko telefone zose za TECNO zifitemo ikoranabuhanga ryo kwakira SIM Card ya MTN 5G, iyo MTN Rwanda yatangiye kugeza ku bakiliya bayo.
Umuyobozi ushinzwe telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yasobanuye ko impamvu y’ubu bufatanye ari ukugira ngo hatazagira ucikanwa n’impera z’umwaka kandi yifuzaga kuwurangiza afite telefone.
Ushinzwe abakiliya na gahunda z’ikoranabuhanga, Somdev Sen, yagaragaje ko intego ari ugufasha abakiliya koroherwa n’itumanaho no kuryoherwa n’iminsi mikuru isoza umwaka.
Ati “Tunejejwe no gufatanya na TECNO mu guha impano abakiliya bacu muri ibi ibihe by’iminsi mikuru. Hano imiryango iba yifuza kugenerana impano, bityo rero turi mu gihe cyiza cyo kubafasha. Nta muntu n’umwe dushaka ko azasigara adafite telefone igezweho kandi yari afite icyo cyifuzo.”
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri TECNO, Mucyo Eddy, yavuze ko ibikorwa byo guha impano abakiliya bitazarangirira aho kuko bateganyirijwe n’uburyo bwo gutsindira amatike yo kuzajya kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc kuva tariki ya 21 Ukuboza 2025 kugeza tariki ya 18 Mutarama 2026.
Ati “Usibye ibyo abakiliya basanzwe bafite telefone zigezweho za TECNO bazajya bamenyekanisha ibikorwa bifashishije ‘hashtag’ yitwa #mypowermoment, uzakurikirwa n’abantu benshi azajya mu banyamahirwe bazajya kureba Igikombe cya Afurika.”
TECNO ni umwe mu baterankunga bakuru b’Igikombe cya Afurika, iri gutegura uko abatazajya kureba iri rushanwa na bo bazaryoherwa na ryo bakurikira imikino imbonankubone ahantu hazaba harateguwe.













