MUA Insurance Rwanda igaragaza ko igitekerezo cyo kongera aba-agents no kunoza imikoranire yabo byatumye umusaruro w’iyi sosiyete uzamuka mu buryo bugaragara.
Iyi sosiyete ivuga ko impinduka zigaragara zabaye nyuma y’uko batangiye kuzamurira ubushobozi aba-agents bayo binyuze mu kubaha ibikoresho bihagije ndetse no kubashishikariza gutinyuka no gufata inshingano.
MUA Insurance Company igaragaza ko aba-agents bayo bavuye kuri 86 mu 2021 bagera ku barenga 120 mu 2025.
MUA Insurance Company yavuze ko ubwiyongere bw’aba-agents bayo bugaragaza uruhare rw’iyi sosiyete mu guteza imbere imibireho myiza y’abaturage, guharanira iterambere ryabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.
Ikigo cya MUA Insurance Rwanda cyahoze cyitwa Phoenix Assurance Company Ltd, gitanga serivisi z’ubwishingizi bw’igihe gito kuva mu 2006.
Kuva mu 2014 iki kigo cyagiye gikora amavugurura menshi mu mashami yayo mu bihugu bya Uganda, Tanzania, Kenya n’u Rwanda hagamijwe gutanga serivisi nziza ku bakiliya kubufasha bw’ikigo gikuru giherereye muri Mauritius.


















