Iyi nama y’inteko rusange yahuje abanyamuryango bahagarariye abandi n’abayobozi baturutse mu nzego z’ubuzima hirya no hino mu gihugu kugira ngo basuzume ibyakozwe mu mwaka wa 2025 ndetse banemeze gahunda y’ibikorwa(Action Plan) n’ingengo y’imari (Budget) by’umwaka utaha wa 2026.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’abahagarariye Minisiteri y’Ubuzima, ibigo biyishamikiyeho, ibitaro, n’ibigo nderabuzima.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yashimangiye ko Muganga SACCO ikomeje gutera imbere no kwagura ibikorwa kuva igihe yahabwaga uruhushya na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) rwo gukora ku mugaragaro imyaka itatu ikaba ishize.
Yagaragaje kandi ko koperative yakomeje kubaka imikorere yayo, kuganira n’abanyamuryango mu buryo bufatika, no kubaka izina rikomeye mu rwego rw’amakoperative y’imari mu Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu iterambere ry’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
Byatangajwe ko Muganga SACCO yatangiye gutanga serivisi z’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutangiza serivisi zo kwishyura imishahara binyuze muri konti z’abanyamuryango muri Muganga SACCO, ndetse no gutanga inguzanyo za GIRIWAWE zifasha abanyamuryango kubona amacumbi aciriritse, bikaba bikorwa ku bufatanye na Banki y’ u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD).
Mu bindi kandi harimo Inguzanyo yo Kwiga (Scholar Loan) yashyiriweho abanyamuryango kugira ngo ibafashe gukomeza amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza ndetse no kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri, bityo bigafasha imiryango mu iterambere ry’ahazaza.
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi yibukije ko kugira ngo koperative ikomeze gutera imbere bisaba uruhare n’ubwitange bw’abanyamuryango, ashimangira ko imbaraga za Muganga SACCO zishingiye ku bumwe, ubunyangamugayo, ubushishozi n’udushya mu mikorere.
Icyerekezo cy’Imyaka Iri Imbere
Inama y’inteko rusange yasuzumye raporo z’ibikorwa byo mu mwaka wa 2025, inaganira ku by’ingenzi bizitabwaho mu mwaka wa 2026, harimo gukomeza kunoza imiyoborere, guteza imbere ikoranabuhanga mu mikorere yayo, no kongera ingano y’inguzanyo zifasha abanyamuryango kubona amacumbi.
Abitabiriye Inama y’Inteko Rusange bashimye kandi uburyo serivisi zikomeje kwegera abanyamuryango, binyuze mu bakozi ba Muganga SACCO bashyizwe mu bitaro, bafasha abanyamuryango kubona serivisi hafi yabo kandi ku gihe.
Mu gusoza Inama y’Inteko Rusange, Donatien Ntagara Ngabo, wari uhagarariye Nyakubahwa Minisitiri w’Ubuzima nk’Umushyitsi Mukuru, yashimye Muganga SACCO ku byo imaze kugeraho mu gihe gito no ku ruhare ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
Yashimangiye akamaro k’ubufatanye, cyane cyane ubufatanye buri hagati ya Muganga SACCO na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) mu gutanga inguzanyo ziciriritse z’amacumbi ku banyamuryango.
Mu izina rya Minisiteri y’Ubuzima, yongeye gushimangira ko Minisiteri izakomeza gushyigikira Muganga SACCO mu bikorwa bigamije guteza imbere koperative n’imibereho myiza y’abanyamuryango bayo muri rusange.
Ibyerekeye Muganga SACCO
Muganga SACCO ni Koperative yo kuzigama no kugurizanya yashyiriweho abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda. Yahawe uruhushya na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kandi ifite ubuzima gatozi yahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA). Itanga serivisi z’imari zirimo kuzigama no gutanga inguzanyo ziciriritse zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.















