Kuri ubu, ubuzima bwose buyobowe n’ikoranabuhanga, kuva ku kintu cyoroheje dukenera umunsi ku wundi kugera ku by’agaciro nko kugura ubwishingizi bw’ubuzima.
Mu korohereza abayigana kurushaho kugera kuri serivisi z’ubwishingizi butandukanye, Prime Insurance Ltd yavuguruye gahunda yo gufasha abakiliya bayo kwigurira serivisi bidasabye kujya ku ishami ryayo.
Iki kigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z’ubwishingizi, kiri mu bizaherekeza Tour du Rwanda mu 2024 mu rugendo rw’iminsi umunani rwo ku wa 18-25 Gashyantare.
Ni ku nshuro ya karindwi Prime Insurance igiye guherekeza iri siganwa ry’amagare rigiye kuzenguruka igihugu ku nshuro ya 16.
Muri iri siganwa, iyi sosiyete yimakaje ikoranabuhanga yavuguruye gahunda yayo, aho umukiriya yisabira serivisi akanze *177#.
Kuri iyi nshuro, umukiliya mushya ashobora kwisabira ubwishingizi bwose ashaka, bitabaye ngombwa ko afata umwanya, ajya ku ishami rimwemegereye.
Si ibyo gusa kuko iyi serivisi iri gufasha umukiliya kubona abafatanyabikorwa bayo muri serivisi zijyanye n’ubuzima n’imodoka (Pharmacie, ibitaro n’igaraje) zimwegereye, bikamufasha gukemura ikibazo mu buryo bwihuse.
Muri Tour du Rwanda, Prime Insurance ihemba umukinnyi muto kuri buri gace.
Iki kigo cy’ubwishingizi cyashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga kuko cyasanze uko Isi iri guhinduka, na ryo itarisiga.
Iyi ni yo mpamvu mu byo izaserukana muri Tour du Rwanda harimo no kwereka Abanyarwanda uburyo bwabafasha kugera kuri serivisi no gukemura ibibazo byabo bakoresheje telefone.
Prime Insurance ifite ikoranabuhanga rifasha abakiliya gukoresha murandasi, bakabona amasomo y’ubwishingizi n’ubwoko bw’uko itangwa n’ibindi.
Iki kigo giherutse guhabwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB) icyemezo gishimangira ko ari kimwe mu zihagaze neza mu micungire. Ibi kandi bigihesha gutangira kwitegurira amahugurwa iha aba-agent bayo mu rwego rwo kubongerera ubushobozi.
Kugeza ubu, Prime Insurance ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi bw’igihe gito n’ubw’igihe kirekire butangwa na Prime Life Insurance Ltd.
Ubwishingizi bw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose, ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose n’ubw’ingendo zo mu kirere.
Ubwishingizi bw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.
Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga COGEAR Ltd. Ni ikigo cy’ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda. Imaze kugaba amashami arenga 60 mu gihugu, hagamijwe kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse.