00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Red Velvet imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abantu 40

Red Velvet imenyerewe mu gukora no gucuruza ibikomoka ku ifarini by’umwihariko ‘cakes’ ifatanyije na Rwanda TVET Board imaze kwigisha no guha impamyabushobozi abakozi 40 ndetse hafi kimwe cya kabiri cyabo imaze kubaha akazi.

Ibyo byatangajwe kuri uyu wa 23 Mutarama 2026 ubwo Red Velvet yahaga abari abanyeshuri 20 impamyabushobozi zo gutegura ibiribwa bikoze mu ifarini nyuma kubyiga amezi atandatu.

Byabereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge aho Red Velvet itunganyiriza ibyo ikora.

Abo bari ikiciro cya kabiri nyuma y’abandi 20 basoje umwaka ushize iyo gahunda Red Velvet itangira.

Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi bwo kwakira abantu mu Rugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyarugenge, Giraneza Jean Yves yavuze ko kubaka ubunyamwuga mu bikorera biri gutera intambwe nziza irimo no kwigisha imyuga y’igihe gito.

Ati “Ubu hari aho tuvuye n’aho tugeze kuko kera wakoraga ibintu udafite aho wabyize, utazi amategeko abigenga. Wagenderaga ku kuvuga gusa ngo kanaka nabonye abikora ariko niba ari nk’ibyo kurya ukaba utazi ngo ibyo bavunga ni ibiki kandi se iyo birengeje urugero runaka nta ngaruka bigira.”

Yongeyeho ko iyo habonetse abantu nk’abo babyize bibafasha no gushora mu bucuruzi bakoreye imibare neza kuko baba babusobanukiwe, bagakora ibintu kinyamwuga ndetse abaha ikaze mu rwego rw’abikorera nk’abazashora imari.

Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Gitega, Rwangeyo Laurent yavuze ko amasomo nk’ayo Red Velvet yatanze ari intambwe ikomeye mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko kuko ubu imyuga y’igihe gito ari kimwe mu bitanga akazi vuba.

Umuyobozi akanaba umwe mu bashinze Red Velvet, Mukuruwabatwa Yvan Patrick yavuze aho igitekerezo cyo kwigisha urubyiruko ruzavamo abakozi baho n’ab’ahandi cyavuye.

Ati “Twatangiye dukoresha abakozi dukuye ahandi hantu ariko rimwe na rimwe ugasanga baraduhenda cyangwa ntibitaye ku kazi neza. Twageze aho dufata umwanzuro wo kubigisha kugira ngo tubone abakozi twiyigishirije ariko tugire n’uruhare mu kwigisha urundi rubyiruko rubashe kubona ubumenyingiro bwo kwisanga ku isoko ry’umurimo.”

Yongeyeho ko iyo gahunda bazayikomeza ndetse ko mu bantu 40 bamaze kwigisha abagera kuri 18 bamaze kubaha akazi mu gihe abandi bagenda bakora ahandi hatandukanye kuko impamyabumenyi bahabwa zibemerera no gukora mu mahoteli.

Munyaneza Gerard uri mu bahawe impamyabushobozi usanzwe akorera i Muhanga ibijyanye no gutegura amafunguro yavuze ko yasanze ari ngombwa kongera ubumenyi muri Red Velvet, kuko harimo icyuho nk’ubwoko bw’imigati atari azi gukora ku buryo agiye gusubira mu kazi abizi byose.

Ni mu gihe Ihogoza Pascaline we yavuze ko yaje kwiga ayo masomo asoje amashuri yisumbuye abona kwiga umwuga byamwongerera amahirwe y’akazi agira amahirwe yo kwigishwa na Red Velvet gutunganya ibikomoka ku ifarini ndetse ahamya ko ashobora kwikorera kuko bidasaba igishoro gihanitse uretse ubumenyi.

Red Velvet yatangijwe n’urubyiruko mu 2017 ifite intego yo gukora ubwoko bwa ‘cake’ yitwa Red Velvet itarabonekaga byoroshye i Kigali.

Nyuma bagiye baguka bongeramo n’ibindi biribwa nk’amafunguro ya mu gitondo ndetse no kubisangiza abantu aho bari ndetse bateganya no kwaguka kurushaho bagafungura resitora ikomeye.

Ikorera mu nyubako ya MIC mu Mujyi rwagati ariko bashobora no kugeza ibyo bakora aho abantu babikeneye bari.

Impamyabushobozi Red Velvet yatanze ziri ku rwego rwo gukora no muri hoteli
Umuyobozi akanaba umwe mu bashinze Red Velvet, Mukuruwabatwa Yvan Patrick yavuze ko barajwe ishinga no kwigisha urubyiruko rukabona imirimo
Ihogoza Pascaline we yavuze ko yagiye kwiga umwuga abona byamwongerera amahirwe y’akazi agira amahirwe yo kwigishwa na Red Velvet none ashaka kwikorera
Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Gitega, Rwangeyo Laurent yavuze ko amasomo nk’ayo Red Velvet yatanze ari intambwe ikomeye mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko
Ibiribwa byatunganyijwe n'abo bahawe impamyabushobozi byujuje ibisabwa
Akanyamuneza kari kose ku bahawe impamyabushobozi

Special pages