Ndabaga Organization ni umuryango ugizwe n’abagore bahoze ari abasirikare ba RPA (RDF), abakada n’abandi bahoze mu ngabo za FAR.
Kwitura urukundo, ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Nyagatare, ku ikubitiro horozwa inka umunani abatishoboye bigizwemo uruhare na Serana Hotel.
Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri Serena Hotel, Mugesera Eric, yagaragaje ko koroza ab’amikoro make basanzwe babikora muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage b’aho hoteli ikorera bityo ko abari mu muryango wa Ndabaga ari bo bari batahiwe.
Ati “Turoroza abantu kugira ngo nabo boroze bagenzi babo, twatangiriye ku nyana enye ariko tuza kugera ku nyana umunani, kuko uwo mubare ufite igisobanuro mu Rwanda. Mu myaka ibiri ishize tworoje abacitse ku icumi rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagize uruhare mu kubohora igihugu, twaravuze ngo na bashiki bacu tubarebeho.”
Yongeyeho ati “Kuboroza kuri twe ni ishema, ni ukubashimira ibyo mwadukoreye, kubereka ko tubari hafi, ni ukubereka ko bya byiza batubwiraga igihugu cyamaze kubigeraho kandi bitagarukira i Kigali ahubwo n’i Nyagatare bihagera.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Ndabaga Organization, Lt (Rtd) Mbabazi Diane, yagaragaje ko iki gikorwa batangije kigamije gukomeza gushyigikirana mu rugamba rw’iterambere.
Ati “Twaje kwitura urukundo kuri bagenzi bacu twabanye, twaruhanye twasangiye akabisi n’agahiye ariko kubera impamvu zitandukanye bamwe muri bo bakaba badafite amikoro ahambaye, icyo gikorwa cyo kwitura urukundo twahisemo kugihera muri Nyagatare ariko tuzakomereza n’ahandi.”
Yagaragaje ko inka zizajya zitangwa muri iyi gahunda, abazihabwa basabwa kuzifata neza kugira ngo zizatange umusaruro kuri bo no kuri bagenzi babo muri rusange.
Ati “Izo nka zabonetse tubifashijwemo n’umuterankunga wacu Serena Hotel, abazihabwa bazoroza n’abandi uko zizagenda zibyara kugeza igihe twese nka Ndabaga buri umwe azaba atunze inka.”
Yakomeje ati “Ndabasabye muzazifate neza, zirye zihage, zimere neza kugira ngo n’abandi bagenzi bacu bazabyungukiremo. Nimutazifata neza zizatubera igihombo.”
Yagagaragaje ko urugamba rw’amasasu barwanye rwo gufata igihugu rwarangiye ariko ko urwo kwiteza imbere rukomeje.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimye ko Serana Hotel na Ndabaga bakomeje gufatanya mu gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije guhindura imibereho myiza y’abaturage.
Yijeje ubufasha abahawe izo nka bugendanye no kuzibungabunga no guharanira ko zigira ubuzima bwiza zikabateza imbere.
Abazihawe banyuzwe
Abahawe izo nka bagaragaje akanyamuneza n’akamwenyu bemeza ko zigiye kubafasha mu rugamba rw’iterambere kandi ko kuzihabwa ari ikimenyetso cy’urukundo nk’uko Gikoko Jane yabigarutseho.
Ati “Ni ikimenyetso cyo kutibagirwa ibyo umuntu yakoze, ikimenyetso cy’urukundo ariko kikaba n’urugero rwiza ku baturi inyuma.”
Mukanshizirungu Marie Chantal wari ufite ipeti rya Caporal mu Ngabo za Ex-FAR yagaragaje ko guhabwa inka bigiye kumufasha kwiteza imbere.
Ati “Ni ibintu bikomeye kuba abantu mwariho muhangana mukaba mwongeye guhuzwa n’igikorwa cy’urukundo nk’iki ni isanamitima rikomeye. Bubatse ubuzima bwanjye n’ubw’umuryango wanjye, kuko iriya nka ni uruganda nzabyaza umusaruro.”
Biteganyijwe ko binyuze muri gahunda yo kwitura urukundo, Umuryango wa Ndabaga uzagira uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura iterambere ry’imibereho myiza y’abanyamuryango n’abandi muri rusange.
Amafoto: Munyemena Isaac