Ni ku nshuro ya karindwi Prime Insurance Ltd iherekeza iri siganwa ry’amagare rizenguruka igihugu ku nshuro ya 16.
Muri iri siganwa, iyi sosiyete yimakaje ikoranabuhanga ryavuguruye gahunda yayo, aho umukiliya yisabira serivisi akanze *177#.
Mu bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima, ubu umukiliya ashobora kwirebera uko ibiciro bihagaze akoresheje *177#. Ni mu gihe iyo usoje gusaba iyi serivisi bahita baguhamagara bitarambiranye.
Igikomeye kirimo ni uko ushobora kureba abafatanyabikorwa bakwegereye bakorana n’iyi sosiyete, barimo ibitaro na za farumasi.
Ku bijyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga ukoresheje bwa buryo twavuze haruguru, umuntu ashobora kureba aho ubwishingizi bugeze. Ni mu gihe serivisi nshya zirimo ari uko ushobora guhita wiyandikisha ndetse no kureba amagaraje akwegereye akorana na Prime Insurance Ltd.
Uburyo bikorwa, ukanda *177# ugahitamo rimwe niba wifuza serivisi z’ubuzima no kwizigamira. Wifuza ubwishingizi bw’ibinyabiziga uhitamo kabiri, ubwishingizi bwo kwivuza uhitamo gatatu, mu gihe kane ari umurage w’amashuri.
Muri Tour du Rwanda, Prime Insurance Ltd ihemba umukinnyi mwiza muto kuri buri gace.
Iki kigo cy’ubwishingizi cyashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga kuko cyasanze uko Isi iri guhinduka, na ryo itarisiga.
Iyi ni yo mpamvu mu byo yaserukanye muri Tour du Rwanda, harimo no kwereka Abanyarwanda uburyo bwabafasha kugera kuri serivisi no gukemura ibibazo byabo bakoresheje telefone.
Prime Insurance Ltd ifite ikoranabuhanga rifasha abakiliya gukoresha murandasi, bakabona amasomo y’ubwishingizi n’ubwoko bw’uko itangwa n’ibindi.
Iki kigo giherutse guhabwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB) icyemezo gishimangira ko ari kimwe mu zihagaze neza mu micungire. Ibi kandi bigihesha gutangira kwitegurira amahugurwa iha aba-agent bayo mu rwego rwo kubongerera ubushobozi.
Kugeza ubu, Prime Insurance ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi bw’igihe gito n’ubw’igihe kirekire butangwa na Prime Life Insurance Ltd.
Ubwishingizi bw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose, ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose n’ubw’ingendo zo mu kirere.
Ubwishingizi bw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.
Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga COGEAR Ltd. Ni ikigo cy’ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda. Imaze kugaba amashami arenga 60 mu gihugu, hagamijwe kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse.