00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masaka: Smart Rwanda Urukundo yashyize ku isoko inzu igurishwa miliyoni 35Frw

Abantu bose batakibana n’ababyeyi bakenera kuba mu nzu ariko bikaba akarusho yitwa iyawe kuko nibwo uba ufite umutekano, udatekereza ku bwishyu uzaha nyirayo ukwezi kurangiye.

Abakodesha inzu bafite umuryango mugari usanga batanga amafaranga arenze ibihumbi 200 Frw yo gukodesha buri kwezi, umwaka ukazashira atanze hafi miliyoni 2.5 Frw. Uyu muntu nakodesha imyaka 10 azaba amaze gutanga amafaranga aguze inzu nziza.

Ikigo Smart Rwanda Urukundo Ltd gifasha abantu kubona inzu zo kugura no gukodesha kandi kikabikora mu bunyamwuga.

Kuri iyi nshuro, Smart Rwanda Urukundo Ltd yashyize ku isoko inzu iherereye mu i Masaka. Iyi nzu ifite ibyumba bine, ubwogero butatu burimo amazi ashyushye, igikoni kigezweho, ububiko bw’ibintu, ibiro, urwambariro ruri mu cyumba, uruganiriro ndetse n’icyumba cyo gufatiramo amafunguro. Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 35 Frw.

Ikigo Smart Rwanda Urukundo Ltd kandi gifite ibibanza bigera kuri 90 i Gasogi mu Karere ka Gasabo, ibindi mu Murenge wa Ndera bifite ubuso bwa metero kare 300 na 400.

Ibi bibanza byose ku mihanda itandukanye, by’umwihariko biri muri metero nke uvuye ku muhanda wa kaburimbo uri kubakwa uzamuka i Gasogi.

Smart Rwanda Urukundo Ltd ifite icyicaro mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, ifite ibibanza bitandukanye biri mu murongo wa leta wo gushyira imbere gahunda zigamije gufasha abarutuye kuba aheza no gukoresha ubutaka mu buryo bukwiye hagendewe ku gishushanyo mbonera haba mu mijyi n’ibice by’icyaro.

Ni ibibanza biri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, nko mu Kagari ka Kibenga mu Murenge wa Ndera ho mu Karere ka Gasabo hafi y’Ibitaro bya Ndera, n’ibindi biherereye muri ako kagari mu Mudugudu w’Ururembo.

Smart Rwanda Urukundo Ltd kandi ifite ibibanza biherereye i Gasogi na ho ni mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ibibanza biri kugura kuva kuri miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda kuzamura.

Umwihariko w’ibibanza iki kigo kigurisha ni uko bihita bikorerwa ‘mutation’ uwakiguze akimara kwishyura, ariko mbere yo kwishyura umuguzi agahabwa amakuru yose yerekeye ikibanza mbere y’uko yishyura.

Uretse ibibanza bigurishwa kandi muri Smart Rwanda Urukundo Ltd hari inzu zitandukanye ndetse ahantu hatandukanye zikodeshwa.

Ku birebana n’inzu zuzuye zaba izo kugura no gukodesha, umuntu afashwa kubona inzu yifuza mu minsi itarenga itatu kandi mbere yo kuyisura, abanza kuvugana na nyirayo akakwihera amakuru yose akenewe.

Rwanda Urukundo Ltd iboneka kuri nimero 0788573952 / 0790361643 / 0789690709 no kuri imeli ya [email protected] igaragaza ko izo serivisi zijyana n’izindi z’iyamamazabikorwa kuri internet no gutanga ubujyanama ku bashaka gukora ubucuruzi butandukanye.

Iyi nzu iherereye i Rusheshe muri Masaka igurishwa miliyoni 35Frw

Special pages
. . . . . .