Muri iyi promosiyo, umuguzi ugura ifatabuguzi asanganywe agahabwa iryisumbuyeho. Uguze ‘bouquet’ ya Super ku bakoresha antene y’igisahane ahabwa iminsi itanu y’inyongera iyo aguze ukwezi, naho uguze icyumweru ahabwa iminsi ibiri y’inyongera.
Ku bakoresha antene y’udushami, uguze bouquet ya Unique ahabwa iminsi itanu y’inyongera ku kwezi, uguze icyumweru akongerwaho iminsi ibiri. Iyi promosiyo ntireba abakiliya bagura ifatabuguzi bajya hasi y’iryo basanzwe bareba.
Mu rwego rwo kongera ibyishimo by’iminsi mikuru, StarTimes yateguye filime nyinshi zidasanzwe za Noheli, harimo n’izisobanuye mu Kinyarwanda n’abasobanuzi bakunzwe cyane nka Rocky, Junior, Savimbi na Sankara. Izi filime zitambuka kuri Ganza TV, sheni ya 460 ku bakoresha antene y’igisahani na sheni ya 103 ku bakoresha antene y’udushami.
Ku bakunzi b’imikino, StarTimes yabateganyirije ibyishimo bidasanzwe. Hazanyuzwa imikino ya Rwanda Premier League (RPL) kuri Magic Sports TV, sheni ya 251 ku bakoresha antene y’igisahani na sheni ya 265 ku bakoresha antene y’udushami. Byongeye kandi, abakunzi b’umupira w’amaguru bazakurikirana imikino ya 1/4 cya Carabao Cup yo mu Bwongereza, shampiyona ya La Liga yo muri Espagne, Bundesliga yo mu Budage, n’indi mikino myinshi mpuzamahanga.
Ku bakunzi ba documentaire, StarTimes ntiyabibagiwe. Hazanyuzwa ibiganiro byihariye byibanda ku mateka n’ibinyabuzima, cyane cyane kuri National Geographic, ku bakunda kwiga no gusobanukirwa isi n’ibiyirimo.
Abana nabo batekerejweho by’umwihariko muri ibi bihe by’ibiruhuko. Tubafitiye amasheni yihariye ku bana bakoresha cyangwa bumva Icyongereza n’Igifaransa, harimo ST Kids, Kartoonito, Cartoon Network n’andi menshi, bigafasha abana kwidagadura no kwiga mu buryo bushimishije indimi.
Muri rusange, promosiyo akira impano y’iminsi mikuru ya StarTimes ni amahirwe akomeye ku muryango nyarwanda yo kwishimira iminsi mikuru, mu myidagaduro itandukanye, byose ku giciro cyiza kandi gishimishije, kirimo impano z’inyongera. StarTimes ikomeje kwiyemeza kuba hafi y’abakiriya bayo, ibagezaho serivisi zinoze igihe cyose, by’umwihariko mu minsi mikuru.






