Uyu munsi ibintu bigenda bihinduka buhoro buhoro. Mu maduka, za supermarket, restaurants, farumasi, sitasiyo z’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ahandi hakorerwa ubucuruzi butandukanye, abakiliya benshi basigaye basaba ku bushake inyemezabuguzi za EBM, atari gusa nk’ikimenyetso cy’uko baguze, ahubwo kuko basobanukiwe ko ari ukugira uruhare mu kubaka igihugu ariko bikazanabahesha ibihembo.
Izi mbinduka zigirwamo uruhare rukomeye na gahunda ya TENGAMAGARA na TVA, yashyizweho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) hagamijwe gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubahiriza amategeko agenga umusoro ku nyongeragaciro (TVA), ndetse bakabyungukiramo mu buryo butaziguye.
Iyi gahunda yubakiye ku gitekerezo kivuga ko iyo abaguzi basabye inyemezabuguzi ya EBM yemewe, buri wese arabona inyungu.
Abacuruzi bakora ubucuruzi bukozwe mu mucyo, Guverinoma ikanoza ikusanywa ry’imisoro y’imbere mu gihugu. Abaturage na bo bakabona amafaranga basubizwa binyuze mu bihembo bya TVA ndetse n’ibihembo byihariye bitangwa muri gahunda zitandukanye
Iyi gahunda kandi yahinduye uburyo kubahiriza amategeko y’imisoro bikorwa mu gihugu, aho kuba gusa uburyo busanzwe bwo kugenzura no guhana, TENGAMAGARA na TVA yatumye abaguzi basanzwe bahinduka abafatanyabikorwa bagira uruhare mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko agenga imisoro.
Buri gihe umuguzi asabye inyemezabuguzi ya EBM yemewe, aba afashije kwemeza ko ibikorwa by’ubucuruzi byanditswe neza, TVA ikabarwa kandi igakusanywa uko bikwiye, ndetse n’abacuruzi bubahiriza amategeko bakarindwa guhangana n’abatabikora.
Muri iyi gahunda, abaguzi bujuje ibisabwa basubizwa 10% by’amafaranga ya TVA bishyuye ku nyemezabuguzi za EBM zujuje ibisabwa kandi zemewe. Ibi bihembo bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze kuri eNoti, urubuga rugenda rukura rutanga serivisi z’imari n’iz’ikoranabuhanga, aho abakoresha bashobora kubona no gucunga ibihembo byabo kuri telefone zabo.
Uretse ibihembo bya TVA, eNoti iri no kuba igikoresho gifasha abayikoresha kubona izindi serivisi z’imari z’ikoranabuhanga. Uru rubuga rutanga serivisi zitandukanye zorohereza abarukoresha gucunga ibikorwa by’imari, kubona uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no kugira uruhare muri gahunda ya TENGAMAGARA na TVA bakoresheje uburyo bumwe kuri telefoni.
Umusaruro w’iyi gahunda uragenda ugaragara binyuze mu kwiyongera kw’abayitabira mu gihugu hose ndetse n’ibipimo by’ibyagezweho.
Kuva yatangira, TENGAMAGARA na TVA abamaze kuyiyandikishamo ni 1.256.529, na ho inyemezabuguzi za EBM zasabwe ni 15.070.997 ndetse yakusanyije umusoro wa TVA urenga amafaranga y’u Rwanda miliyari 207,3 Frw binyuze mu ruhare rw’abaturage.
Muri igihembwe cya kabiri cya 2026 gusa, iyi gahunda yatanze ibihembo bifite agaciro ka miliyari 2.4 Frw ya TVA ku bitabiriye bujuje ibisabwa hirya no hino mu gihugu.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyakomeje gushishikariza abaturage kugira uruhare muri TENGAMAGARA na TVA, kigaragaza inyungu zitaziguye ziboneka ku bakoresha iyi gahunda.
Mu butumwa giherutse gutangaza kuri X, iki kigo cyamenyesheje ko ibihembo bya TVA byo muri Mata, Gicurasi na Kamena byabonetse, bishimangira ko abaturage bashobora kungukira mu kugira uruhare mu kubahiriza amategeko agenga umusoro wa TVA.
Ikigo cyagize kiti “Ishimwe ryanyu ryo muri Mata, Gicurasi na Kamena ryabonetse!”,
Uretse gahunda yo gusubizwa 10% bya TVA iri ku nyemezabuguzi, abakiliya banitabira TengaPromo, gahunda yo gutanga ibihembo ijyanye no kwitabira gukoresha inyemezabuguzi.
Iyi gahunda ihemba abakoresha amahirwe menshi yo gutsindira ibihembo birimo amafaranga, moto, imodoka ndetse n’ubutaka.
Muri iki gihe, TengaPromo itanga ibihembo bya buri kwezi bifite agaciro kangana na miliyoni 70 Frw kandi igaha ibihembo abantu barenga 1.500 buri kwezi mu byiciro bitandukanye.
Ivugururwa riherutse gukorwa kuri uru rubuga ryazanye uburyo bwa Bulk Play, butuma abarukoresha bahindura amanota bakusanyije bakayakoresha mu kwinjira mu banyamahirwe menshi icyarimwe, bikaborohereza ndetse bikongera amahirwe yabo yo gutsinda.
Ku bantu benshi bitabiriye iyi gahunda, yahinduye igikorwa gisanzwe cyo kujya guhaha biba igikorwa kirimo no gutsindira ibihembo.
Christian Alain, umwe mu batsindiye igihembo cy’ikibanza giherutse gutangwa muri iyi gahunda, yavuze ko iyi gahunda yahinduye cyane uburyo yatekerezagamo inyemezabuguzi za EBM.
Yagize ati “Mbere y’ibi, sinajyaga ntekereza cyane ku gusaba inyemezabuguzi nyuma yo kugura ibintu. Ubu byabaye akamenyero kuri njye kuko nsobanukiwe akamaro kabyo ndetse n’amahirwe abirimo. Gutsindira ibihembo muri iyi gahunda byanyeretse ko n’ibikorwa bito bya buri munsi bishobora kuvamo ikintu gifite agaciro.”
Undi witwa Flavia Uwase, uherutse gutsindira imodoka ya cyenda ya KIA Sorento yatanzwe kuva ibi gihembo byatangira, yavuze ko iyi gahunda ari urugero rufatika rw’uburyo guhindura imyitwarire y’abaguzi bishobora guhemba mu buryo butaziguye abakoresha neza kandi bubahiriza amategeko y’imisoro.
Kwitabira iyi gahunda birushaho gakuragaza impinduka nini mu myitwarire y’abakiliya mu Rwanda, aho abaturage bagenda babona kubahiriza amategeko agenga imisoro atari inshingano za Leta gusa, ahubwo ari gahunda ihuriweho n’igihugu cyose.
Iyi gahunda igaragaza uburyo ikoranabuhanga rishobora koroshya uruhare mu bikorwa bya Leta. Binyuze mu gukoresha telefoni, uburyo bwo kwemeza ibikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutanga ibihembo mu buryo bwikora ndetse no gukangurira abantu kwitabira binyuze mu bihembo, TENGAMAGARA na TVA ikomeje gushyira u Rwanda mu bihugu biri gushakisha uburyo bwo gukusanya imisoro bushingiye ku ruhare rw’abaturage.







