Nubwo bimeze bityo, Banki ya Kigali yashyizeho uburyo bwakorohereza ababyeyi kujyana abana babo ku ishuri binyuze muri gahunda ya Tuza na BK, ibafasha kubona amafaranga y’ishuri byoroshye.
Tuza na BK iha ababyeyi amahirwe yo kubona agera ku 500,000 Frw azishyurwa mu mezi atatu, umwana agakurikirana amasomo neza ariko n’ababyeyi bagatuza.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ikoranabuhanga n’abakiliya ku giti cyabo muri BK, Rumanyika Desire yagaragaje ko kwishyurira umwana ishuri ari ryo shoramari ry’ingenzi ku mubyeyi uwo ari we wese ufite umwana.
Ati “Uburezi ni izingiro ry’urugendo rw’u Rwanda ruganisha ku iterambere rirambye. Binyuze muri Tuza na BK, turi gufasha imiryango kubona ibyo ikeneye kugira ngo buri mwana yige ndetse ategure ejo hazaza he heza.”
Kugira ngo umubyeyi cyangwa urera umwana abe umugenerwabikorwa wa Tuza na BK bisaba ko aba akoresha uburyo bwo kwishyura buzwi nka ‘Urubuto Pay’.
Bisaba kandi kuba amaze amezi atandatu akorana na Banki ya Kigali muri serivisi zitandukanye.
Usaba inguzanyo binyuze muri Tuza na BK, wujuje ibisabwa, asabwa gukanda *775*7#, agakurikiza amabwiriza. Iyo ubusabe bwemejwe amafaranga ahita yoherezwa ku ishuri umwana yigaho.
Uretse gukanda *775*7#, ushaka kuba umugenerwabikorwa wa Tuza na BK, ashobora no guhamagara umurongo utishyurwa wa 4455 cyangwa agasura ishami rya Banki ya Kigali rimwegereye.
Tuza na BK iri muri gahunda ngari ya Nanjye ni BK igamije guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda babikesheje serivisi z’imari bahabwa, ikaba na none imwe muri gahunda ziteza imbere ireme ry’uburezi no gufasha u Rwanda gutegura abayobozi b’ejo hazaza.





