Minisiteri y’Ibidukikije iherutse gutangiza umushinga wo gutera ibiti miliyoni 65 hirya no hino mu gihugu, ikangurira Abanyarwanda kuzagira uruhare muri icyo gikorwa no kubungabunga ibiti bizaterwa.
Sosiyete ya Canal+ Rwanda ni imwe mu bigo byatanze uyu musanzu wo kugira ngo izi ntego zigerweho, ifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro gutera ibiti 10.000.
Nyuma y’iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yagize ati “Dutewe ishema no kuzuza inshingano za CANAL+. Mureke tubungabunge ibidukikije, tunafasha imiryango idukeneye.”
CANAL+ Rwanda yatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 884 mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza yabo.