Iri shuri riherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda ryagaragaje ko ryifuza abanyeshuri mu mashami atandukanye risanzwe rifite arimo Ubutabire n’Ubugenge n’Ibinyabuzima(PCB); Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB), Imibare, Ubugenge n’Ubutabire (MPC), Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi (MPG), Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) n’iryo Imibare n’Ibijyanye na Mudasobwa n’Ubukungu (MCE).
Iki kigo kandi gifite ishami ry’ubuforomo n’ibyiciri bitandukanye birimo icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanza n’ay’incuke.
Ubuyobozi bugaragaza ko nubwo umwaka w’amashuri urimbanyije nta mpungenge ku bagana ishuri kuko igihe cyose umwana agereyeyo yakirwa hakaba na gahunda yo gufasha abana kugera ku rwego abandi baba bagezeho.
Inteko y’iri shuri ni ugutanga uburere bushingiye kuri Bibiliya, Umuco nyarwanda ndetse n’uburezi mpuzamahanga.
Umuyobozi ushinzwe amasomo ya siyansi muri Wisdom School, Bizimana Evariste, yavuze ko banatanga ubumenyingiro buhagije ngo umwana uharererwa abe azi neza ibyo yiga no ku kubibyaza umusaruro.
Ati “Muri Wisdom School twigisha abanyeshuri kuzaba ba Rwiyemezamirimo, kubaka abanyeshuri batazaba umutwaro w’Igihugu cyagwa uw’imiryango yabo ahubwo bakwiriye kuzaba ibisubizo by’ibibazo byugarije Igihugu ndetse n’Isi yacu muri rusange. Ni ukuvuga ko umubyeyi uduhaye umwana we aba yiteganirije”.
“Biratubabaza iyo tubonye umuntu warangije amashuri yisumbuye ugasanga yagiye kuba umuyede, iyo abibuze akirirwa muri za televisiyo, kwirirwa akina amakarita, kwirirwa abunga kandi akwiriye kuba yarize icyo ashobora gukora kizagirira akamaro we ubwe n’abandi benshi aho atuye.”
Umuyobozi wa Wisdom Schools Rwanda, Nduwayesu Elie, yashishikarije ababyeyi kuzana abana bagafatanye kubateguramo abazagirira igihugu n’Isi akamaro.
Yagize ati: “Umwana warerewe muri Wisdom School ntakoza isoni, ashobora kuba ku Isi yose kandi akazana impinduka zikwiriye. Ndamenyesha Ababyeyi ko Wisdom School yari isanzwe yakira abana bavuye muri Amerika, Canada, mu Burayi na Asia ariko baza gusubira mu bihugu byabo bitewe na COVID-19. Na n’ubu dutegereje abandi batugana baturuka mu yindi migabane y’Isi.”
WisdomSchools Rwanda yigisha abana bose mu ndimi z’Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Igishinwa mu rwego rwo kubafasha kuba mpuzamahanga.
Ubu hamaze gufungurwa amashami y’iri shuri hirya no hino mu gihugu, nko mu Karere ka Nyamasheke, Karongi, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba; Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo no mu Buraisirazuba mu bice bya Muyumbu, Fumbwe/Nyagasambu, Kayonza, Kiramuruzi na Kabarore.
Ni amashami yiyongera ku yari asanzwe mu Karere ka Nyabihu, Rubavu, Burera na Musanze ku cyicaro gikuru.
Abakeneye byinshi kuri aya makuru bashobora kwifashisha inzira zirimo urubuga rw’iri shuri cyangwa bagahamagara kuri 0784188101; 0782406217; 0788768880; 0788992098 na 0783336661.