00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

YEGOCABS mu isura nshya: Imodoka zirenga 2000 zigezweho

YEGO Innovision Ltd, ikigo gicunga YEGOCABS, cyatangiye urugendo rushya rugamije kuvugurura isura yacyo, binyuze mu kongera imodoka nshya, zirimo n’izikoresha amashanyarazi, no gushishikariza abashoferi n’abafatanyabikorwa bayo kuva ku modoka zishaje bajya ku zigezweho.

Iki kigo kiri gufatanya n’abashoferi, ba nyir’ibinyabiziga n’abafatanyabikorwa kugira ngo hanozwe serivisi za ‘taxi voiture’, kibashishikariza guhindura ibinyabiziga bishaje bigasimbuzwa ibishya, bigezweho harimo n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Nk’uko YEGO ibivuga, intego ni uguha abakiliya serivisi inoze, gutuma abashoferi bakora akazi kabo mu buryo buboroheye, no kujyana n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije.

Nk’uko bimenyerewe, abagenzi bashobora gutega YEGO CABS bahamagaye numero itishyurwa ya 9191 cyangwa bakoresheje ‘Application’ ya YEGO Rwanda.

Ikoranabuhanga rigezweho, izingiro rya serivisi

Uruhare rwa YEGO mu mitangire ya serivisi za taxi mu Rwanda rwatangiye mu myaka myinshi ishize. Mu 2018, nyuma y’ibiganiro n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), YEGO yatangije ikoranabuhanga rizwi nka ‘Intelligent Connected Fare Meter: ICFM)’, rikunze kwitwa ‘Mubazi’ rihabwa taxi zikora byemewe n’amategeko mu Mujyi wa Kigali.

Intego yari ugufasha gushyira ku murongo no gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha serivisi za taxi hashyirwaho Mubazi zibara igiciro cy’urugendo, kubona no kubika amakuru y’ingendo, kubona taxi byihuse kandi hafi, ndetse n’uburyo buhamye bw’imikorere ku bashoferi ba taxi bafite ibyangombwa.

Ibi byaje mu gihe isoko rya taxi mu Mujyi wa Kigali ryarimo ihindagurika ryinshi. Ibyifuzo by’abakiliya byariyongereye, amahitamo yingendo ndetse n’ibinyabiziga bishya biri kwinjira muri uyu mwuga.

Abakoraga taxi mu buryo bwa gakondo bari bakeneye ikoranabuhanga ribafasha guhigwanwa ku isoko, kunoza serivisi no kubaka icyizere mu bagenzi batwara.

Muri YEGO iyi intego n’ubundi ikomeje kuba inkingi mwikorezi mu mirimo yayo uyu munsi: gukoresha ikoranabuhanga, amahugurwa n’ibinyabiziga bigezweho, mu gutuma umwuga wa taxi uba utekanye, uboneye ndetse ukozwe neza ku mpande zombi; ku bagenzi ndetse no ku bashoferi biri mu bishishikake iki kigo.

Ibinyabiziga 2.000 muri YEGO CABS

YEGO CABS ifite ibinyabiziga birenga 2.000 byanditswe ku rubuga rwayo rw’ikoranabuhanga ubu. Muri ibyo binyabiziga, ibisaga 57% ni ibinyabiziga bishya kandi bigezweho.

Iki kigo kivuga ko buri kwezi imodoka zishaje zigera kuri 80 zisimbuzwa inshya, mu rwego rwo kugabanya ibibazo abakiliya n’abashoferi bahuraga na byo, birimo imodoka zishaje, izigira ibibazo kenshi, izitanga serivisi itanoze cyangwa izituma urugendo rutagenda neza.

Hakurikijwe uyu muvuduko, YEGO ivuga ko gahunda yo gusimbuza imodoka zishaje izigezweho, harimo n’izikoresha amashanyarazi, ishobora kuba igeze ku rwego rushimishije bitarenze mu mpera za 2027.

Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri muri YEGO Innovision Ltd, Armella Manirambona, yavuze ko iyi gahunda ishingiye ku kuba abashoferi n’abashoramari baratangiye kubona akamaro ko gukoresha imodoka zigezweho, cyane cyane izikoresha amashanyarazi, kuko zigabanya amafaranga atangwa ku bicanwa, zikorohera abazikoresha kandi zikagira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Intego yacu ni ukwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije, aho abashoferi bashobora guhindura bagakoresha imodoka zigezweho kandi zibungabunga ibidukikije, ari na ko bakomeza guteza imbere ibyo bakora, abakiliya na bo bagahabwa serivisi inoze.”

Izi mpinduka zije mu gihe ubwikorezi ku Isi buri kugana cyane ku modoka zikoresha amashanyarazi. Imibare igaragaza ko mu 2025 hagurishijwe imodoka z’amashanyarazi miliyoni 20 akaba ari ¼ cy’imodoka nshya zagurishijwe zose.

U Rwanda na rwo rwahagurukiye gushishikariza ikoreshwa ry’ibinyabiziga bitangiza ibidukikije ndetse muri iyi myaka mike ishize ibihumbi by’imodoka zikoresha amashanyarazi zinjijwe mu gihugu.

Inyungu itaziguye ku bashoferi

Ku bashoferi bakorana na YEGO, impinduka zigaragara mu buryo bwa buri munsi. Vincent Akimana, umaze igihe kinini mu mwuga wo gutwara abagenzi mu buryo bwa taxi voiture, avuga ko yagiye muri uyu mwuga na mbere y’uko YEGO itangira akazi, ariko ko kuva yatangira gukorana na yo mu myaka hafi icumi ishize hari impinduka zigaragara.

Yagize ati “Kuba harabonetse imodoka nshyashya ni ibintu umuntu wese yakwishimira, ndetse n’abakiliya barabyishimiye. Imodoka zacu twari twarazikoresheje kuva kera mu mihanda itandukanye, ariko ubu aho ibihe bigeze, imihanda yarakozwe, imodoka na zo ziraboneka. Ni byo byadushishikarije kwitabira kugura imodoka nshyashya.”

Akimana avuga ko imodoka zishaje zatumaga abakiliya bamwe batishimira serivisi, cyane cyane iyo bagendaga mu mihanda irimo ivumbi cyangwa mu modoka zidafite uburyo bwo gutanga umwuka mwiza imbere.

Ati “Iza mbere abakiliya bari bamaze kujya bazinubira bavuga ngo zishaje, ugasanga zirazamura akavumbi, ariko ubu izi nshyashya zifite ibisabwa byose.”

Yongeyeho kandi ko impinduka zitagarukira ku isura y’imodoka gusa, ashimangira ko zinafite aho zihurira n’uko akora, amafaranga atanga ayo yinjiza n’umutuzo agira mu kazi.

Kuri we imodoka zikoresha lisansi zatumaga umushoferi ahora atekereza ku giciro cy’ibikomoka kuri peteroli, ku mafaranga azasigarana, no ku mubare w’ingendo agomba gukora kugira ngo abone inyungu.

Yagize ati “Ku kibazo cya lisansi, twagendaga dufite umutima uhagaze. Wasaguraga dukeya cyane, ugahora uhanganye no kwihutisha umukiliya kugira ngo ugaruke utware undi, kugira ngo twa duke tuboneka twiyongere. Byatumaga umuntu ahorana umutima uhagaze.”

Akimana avuga ko imodoka y’amashanyarazi imuha amahirwe yo gukora azi neza ikiguzi cy’urugendo.

Ati “Inyinshi zigenda ibilometero 400 iyo zuzuye. Iyo ugereranyije n’iyo wakoresha lisansi, usanga habagamo igihombo kinini. Ariko ubu iyo washyizemo umuriro wuzuye, ukagenda ibyo birometero, usanga wabonye umusaruro ufatika. Bituma ukora akazi ufite umutima utuje, ugatwara abagenzi ufite umutima utekanye.”

Byiringiro Ézéchiel bakora umwuga umwe uwumazemo imyaka 17, yarkoranye na YEGO kuva mu 2018. Avuga ko imodoka nshya zije gukemura ikibazo abakiliya bari bafite.

Yagize ati “Hari itandukaniro rinini hagati y’imodoka zishaje n’imodoka nshyashya ziri kuza. Abakiliya bacu bakeneye impinduka. Barifuza kugenda mu modoka nshya zitabatesha igihe, zidahagarara mu nzira kandi zidafite ibibazo. Iyo umukiliya ayinjiyemo, aba yizeye kugera iyo ajya amahoro.”

Byiringiro avuga kandi ko YEGO yafashije abashoferi gukorera kuri gahunda. Ati “Mbere buri muntu yakoraga ku giti cye, ariko ubu dukora nk’abari hamwe. Muri YEGO turaganira, bakaduha inama n’amahugurwa. Abakiliya nibamenye ko ibintu byahindutse, batugane. Dufite imodoka nziza, turabatwara neza kandi twiteguye gukorana na bo.”

YEGO ivuga ko ivuga ko ishaka kwagura serivisi zayo z’imodoka mu Rwanda, kugira ngo abantu babone serivisi z’ingendo zihuse kandi zizewe.

Ivuga kandi ko izakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu kongera umutekano w’ingendo, binyuze mu rizwi nka Intelligent Connected Fare Meters, gukurikirana urugendo hifashishijwe GPS, no kugenzura uko ingendo zikorwa.

Ikindi YEGO ishyize imbere ni ukwimakaza kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, harimo Mobile Money, YEGO Wallet n’ubundi buryo bwo kwishyura hatifashishijwe amafaranga mu ntoki.

Iteganya kandi guteza imbere serivisi z’abakiliya b’ibigo, ibihembo ku bakiliya bayikoresha kenshi, no kunoza imikorere ya ‘YEGO Rwanda Mobile Application’.

Kwagukira mu zindi ntara

YEGO ivuga ko itagarukira i Kigali gusa. Yatangiye igerageza rya serivisi zayo mu Karere ka Rubavu, aho ifite imodoka ziri gukora, mu rwego rwo gusobanukirwa neza ibyo abagenzi bo hanze ya Kigali bakeneye mbere yo kwagura serivisi mu yindi mijyi n’utundi turere.

Ku modoka zishaje zisanzwe zikoresha lisansi, YEGO ivuga ko idateganya kuzivanaho icyarimwe, ahubwo izakoresha uburyo bwo kuzisimbuza buhoro buhoro.

Izikiri gukora zizakomeza kwitabwaho, ariko izigenda zishaje cyangwa zitagifite ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza zisimbuzwe izigezweho, zirimo n’izikoresha amashanyarazi.

YEGO ivuga kandi ko ihuza abashoferi bujuje ibisabwa na banki n’ibigo by’imari bishobora kubafasha kubona imodoka nshya, harimo n’iz’amashanyarazi.

Mu modoka z’amashanyarazi iki kigo kiri gukoresha, harimo BYD Yuan Up, Geely Starwish, Toyota BZ3X, Weltmeister EX5 n’izindi.

Izi ni zimwe mu modoka zitezweho kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi ku bashoferi, kongera umutekano n’umudendezo w’abagenzi, no gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’ubwikorezi burambye.

YEGO CABS yazanye imodoka nshya ziganjemo izikoresha amashanyarazi
Imodoka za YEGO CABS zikoresha amashanyarazi zishobora kugenda ibilometero 400 zitarongera gushyirwamo amashanyarazi
YEGO CABS yatangiye no kugerageza serivisi zayo mu ntara
YEGO CABS yagarutse mu isura nshya
YEGO CABS ifite imodoka zirenga 2000
YEGO CABS yazanye imodoaka zitezweho gutanga serivisi zigezweho
Abashoferi bagaragaza ko uburyo bushya bw'imikorere bwa YEGO CABS bazabwungukiramo
Abashoferi bagaragaza ko imikorere mishya ya YEGO CABS bayitezeho inyungu nyinshi
Buri kwezi imodoka zishaje zigera kuri 80 zisimbuzwa inshya muri YEGO CABS

Special pages