00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababiligi beretswe ukutavogerwa k’u Rwanda, rwakira UCI: Amafoto y’ibitazibagirana ku mwaka wa 2025

Hashize amasaha make Abanyarwanda binjiye mu mwaka mushya wa 2026, gusa urwibutso ruracyari rwose ku byaranze umwaka ushize, cyane ko wabayemo byinshi byiza ku gihugu, nubwo hatabuze ibyivanga.

Umwaka wa 2025 watangiye Abanyarwanda bidagadura, bishimira ko bawutangiranye imbaduko, mu masaha y’umugoroba abakunda gukuba urukweto no gucinya akadiko bahurira muri BK Arena maze si ugutaramana na The Ben muri The New Year Groove karahava.

Mu gihe Abanyarwanda bari mu migambi myinshi y’uko Mutarama 2025 yarangira babonye imirongo migari y’uko umwaka uzarangira, mu bo mu Burengerazuba bw’u Rwanda ibintu byari byahinduye isura.

Icyo gihe Umutwe wa AFC/M23 ugizwe n’abimwe uburenganzira ku gihugu cyabo wari uri kubohora ibice bitandukanye.

Benshi bibuka ku wa 27 Mutarama 2025 ubwo wabohoraga Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyarugu, nyuma wigarurira Kivu y’Amajyepfo byibuze Abanye-Congo bameneshejwe iwabo baragoheka.

Mu Rwanda twari turi kwitegura uko tuzaseruka mu kwizihiza Intwari zakoze uko zishoboye ngo zihe ishusho u Rwanda dufite ubu, bigerwaho, Ababiligi bashatse kuzura politiki ya gashakabuhake, burakumirwa.

Muri Mata 2025 na bwo Isi yifatanyije n’Abanyarwanda mu kuzirikana abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

IGIHE yakusanyije bimwe mu bihe by’ingenzi bitazibagirana byabaye muri 2025 byose ibishyira mu mafoto.

The Ben yinjije Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025 abinyujije mu gitaramo The New Year Groove
The Ben byaramurenze kubera ibyishimo araturika ararira
Ku wa 27 Mutarama 2025 M23 yafashe umujyi wa Goma abasirikare ba FARDC bahunga ku bwinshi
Abacanshuro b'Abanyaburayi bafashaga ingabo za FARDC n'indi mitwe, basubiye iwabo u Rwanda rwemera kubaha inzira
Abacanshuro barwanaga ku ruhande rwa RDC bakubiswe inshuro na M23 bataha bimyiza imoso
Abacancuro ba RDC bahawe inzira mu Rwanda bataha iwabo
Ingabo za M23 zageze mu Mujyi wa Goma bisa nk'aho zigeze mu ijuru kuko inshuro nyinshi zabuzwaga uburenganzira n'ubutegetsi bwa Tshisekedi
U Rwanda rwahaye inzira n'abakozi ba Loni bakoreraga mu Burasirazuba bwa RDC
Abakozi b'Umuryango w'Abibumbye bafashijwe gutaha mu bihugu byabo banyuze mu Rwanda
Abanyarwanda benshi bari baragizwe imbohe na FDLR, batashye mu Rwanda
U Rwanda rwizihije Umunsi w'Intwari, igikorwa kiba ku wa 1 Gashyantare buri mwaka
U Rwanda rwahaye inzira abo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ngo babone uko bacyura imirambo y'ingabo z'uyu muryango zaguye mu ntambara yo kurwanya M23 iharanira uburenganzira bwa RDC
Uyu mwaka ni bwo SADC na yo yacyuye ibikoresho byayo inyuze mu Rwanda
John Legend yataramiye abitabiriye "Move Africa" i Kigali benshi bataha banyuzwe n'uyu muhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
John Legend w’imyaka 45 y’amavuko ubusanzwe yitwa John Roger Stephens yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Leta ya Ohio
John Legend yataramiye mu Rwanda mu birori bya Move Afrika
Iki gitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena cyitabiriwe n'abarenga 8000 baturutse hirya no hino muri Afurika
Brig Gen Gakwerere wari nimero ya gatatu mu bakomeye muri FDLR nawe yisanze mu Rwanda
Brig Gen Gakwerere ari mu bagejejwe mu Rwanda mu buryo na we atatekerezaga
Abanyarwanda bo mu bice byose by'igihugu bitabiriye ibiganiro na Perezida Kagame abafite ibibazo Umukuru w'Igihugu arabikemura
Perezida Kagame yaganiriye n'Abanyarwanda baturutse mu turere twose tw'igihugu bibera muri BK Arena
Myugariro w'u Rwanda, Manzi Thierry, aserebeka ngo yambure umupira rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen, ubwo Amavubi yatsindwaga na Super Eagles ibitego 2-0 muri Werurwe mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026
Mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere rugaragaza ko nta Jenoside izongera kuba ukundi
Perezida Kagame yitabiriye Walk to Remember n’Umugoroba wo Kwibuka
2025 isigiye intimba abafana ba Rayon Sports kuko nta gikombe na kimwe iyi kipe ikundwa na benshi yatwaye
Gutsindwa na Bugesera FC kwa Rayon Sports muri Gicurasi byatumye isoza umwaka w'imikino wa 2025 nta gikombe itwaye
Mu mpera za Gicurasi 2025, Agakinjiro ko ku Gisozi kibasiwe n'inkongi ikomeye imari irahatikirira
Polisi y'u Rwanda yarahagobotse ubwo Agakinjiro ka Gisozi kari kongeye gushya ku nshuro ya karindwi
Umwaka wa 2025 usize u Rwanda rubonye Minisitiri w'Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, wa karindwi mu bagiye kuri uyu mwanya kuva mu 1994
Mu 2025 Abaminisitiri barahiriye kujya muri guverinoma nshya
Umwaka wa 2025 u Rwanda rwungutse ibikorwaremezo bitandukanye birimo na Zaria Court Kigali yuzuye itwaye miliyoni 25$
Umuhango wo Kwita Izina abana 40 b'ingagi witabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'abava mu bigo u Rwanda rufatanya na byo nk'Umunyabigwi w'Ikipe ya Atletico Madrid muri Espagne, Luis García
Shampiyona y'Isi y'Amagare yabereye mu Rwanda biba ubwa mbere ibereye muri Afurika, imbere ya Perezida Paul Kagame na Perezida wa UCI, David Lappartient, Umunya-Slovenia Tadej Pogačar abereka ubuhanga bwe arayegukana
Visit Rwanda yinjiye mu mikoranire n'amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umunya-Cameroun Emmanuel Mukam yakubiswe umugeri umwe na Abdoulaye Kane wo muri Sénégal ahita agwa igihumure muri Heavyweight ubwo i Kigali haberaga imikino ya MMA muri 1/2 cya PFL Africa
Perezida Kagame yagabiye inka z'inyambo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani
Ku wa 4 Ukuboza 2025 wari umunsi w’amateka mu Rwanda no muri RDC kuko ni bwo amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe i Washington D.C imbere ya Perezida Donald Trump

Special pages