00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi barenga 80% muri Kigali ntibabarizwa mu banyamuryango ba PSF

Urugaga rw’Abikorera mu Mujyi wa Kigali (PSF) rwatangaje ko mu ibarura bakoze basanze abacuruzi bose bo mu Mujyi wa Kigali ari 57.325, barimo abarenga ibihumbi 23 bo mu Karere ka Gasabo, abarenga ibihumbi 15 bo muri Kicukiro, n’abarenga ibihumbi 17 bo muri Nyarugenge. Muri aba bacuruzi bose, abanyamuryango ba PSF bakaba 9.700 bangana na 17,4%.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Mujyi wa Kigali yateranye ku wa 17 Ukwakira 2025.

Umuyobozi Mukuru wa PSF mu Mujyi wa Kigali, Ngabonziza Tharcisse, yabwiye IGIHE ko intandaro y’umubare muke w’abanyamuryango, uterwa no kutagira amakuru ahagije kwa bamwe mu bikorera, avuga ko ubukangurambaga buzakomeza gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati ”Ibi ahanini biterwa n’uko nta makuru baba bafite, bityo bigatuma batabasha kwiyandisha. Tugerageza gukora inama zitandukanye mu mirenge no mu turere, kugira ngo dusobanurire abantu bamenye ko PSF ihari, kandi ntituzacika intege.”

Uyu muyobozi yasobanuye inyungu ziri mu kuba umunyamuryango wa PSF, asaba n’abacikanwe kubagana. Ati “Inyungu zirahari nyinshi cyane, kuko iyo uri kumwe n’abandi bantu, ubona amakuru y’ingenzi ku gihe, kandi gushyira hamwe n’abandi bikubaka mu bushobozi ndetse bikoroshya n’ubuvugizi.”

Muri iyi nama ngarukamwaka, abanyamuryango bamurikiwe bimwe mu byagezweho birimo ubwishingizi bw’indwara bwa (PSF Health Scheme), amahugurwa yahawe abikorera haba mu midugudu kugera ku rwego rw’uturere ndetse n’ubuvugizi bwakozwe ku bibazo byagiye bigaragara.

Ntuyenabo Emmanuel uhagarariye abikorera bo mu Murenge wa Kinyinya, yabwiye IGIHE ko bishimiye iki gikorwa ndetse anashima ibyagezweho birimo ubwishingizi mu buvuzi.

Yagize ati “Wari umwanya mwiza, aho abantu bahura bakaganira ku byiza byagezweho ndetse n’imbogamizi bahura nazo. Turashima kuba twaratekerejweho tugahabwa ubwishingizi kuko ubuzima bwiza aricyo gishoro gikomeye.”

Uru rugaga rwatangijwe mu 1999, rumaze imyaka 26 rukora ibikorwa biteza imbere abikorera n’igihugu muri rusange, aho umusanzu fatizo w’umunyamuryango ungana na 6000 Frw, ariko umunyamuryango yemererwa kujya mu cyiciro ashaka bijyanye n’ubushobozi afite.

Muri raporo yagaragajwe, byagaragaye ko mu mwaka itatu ishize abanyamuryango batanze umusanzu ungana na miliyoni 213,355,285 Frw, aho mu 2023 hatanzwe umusanzu w’arenga miliyoni 47 Frw, mu 2024 umusanzu watanzwe warengaga miliyoni 132 Frw naho mu 2025 hamaze gutangwa asaga miliyoni 38 Frw.

Abanyamuryango ba PSF mu Mujyi wa Kgali, bahuriye mu Nteko Rusange
Umuyobozi wa PSF mu Mujyi wa Kigali Ngabonziza Tharcisse, yabwiye IGIHE ko intandaro y’umubare muke w’abanyamuryango, uterwa no kutagira amakuru ahagije kwa bamwe
Iyi Nama Rusange yigaga ku mavugurura ateganwa gukorwa
Abanyamuryango ba PSF, bahawe umwanya batanga ibitekerezo

Special pages