Ibi yabigarutseho ku wa 30 Ukuboza 2025, ubwo yashyikirizaga impamyabushobozi aba bafashamyumvire basaga 100 basoje amahugurwa binyuze muri gahunda y’Ishuri ryo mu Murima.
Aba bafashamyumvire bahuguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), Kaminuza y’u Rwanda.
Aba bafashamyumvire bahuguwe binyuze mu mushinga w’iterambere w’iterambere ry’ubushobozi no guhanga ibishya mu Rwanda “Capacity for Innovation in Rwanda”.
Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, Kaminuza y’u Rwanda, wakorewe mu turere dutandatu turimo Bugesera, Ruhango, Burera, Rutsiro, Gatsibo, Nyagatare na Ruhango.
Dr. Uwituze yasabye abahawe amahugurwa kuzabyaza umusaruro amasomo bahawe mu rwego rwo gutuma mu turere bakomokamo tutazongera guhura n’ibibazo byo gutuma umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utaboneka.
Ati “Tubafiteho ibyiringiro bikomeye cyane byo gutuma muri utu turere dutandatu hatazongera kugaragara ibihingwa birwaye, tutazongera kubona ibihingwa byagwingiye, tutazongera kubona amatungo apfa cyangwa yorowe nabi kandi muhari. Ni ikintu rero gikomeye kandi ni igihango mwagiranye na Leta y’u Rwanda.”
Aba bafashamyumvire beretswe n’ibishya mu buhinzi bishingiye ku guhangana n’imihindangurikire y’ikirere mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibihingwa n’ubworozi byatoranyijwe.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, yavuze ko binyuze muri uyu mushinga, umukamo w’amata wiyongereye kubera uburyo abahinzi bigishijwe uburyo bashobora kuwongera.
Ati “Aborozi bahawe ubumenyi bwo guhunika ubwatsi bw’amatungo igihe kirekire byitwa Silage ndetse n’ibisigazwa by’ibihingwa mu gutegura amabuye y’imyunyu ngungu no kwirinda indwara harimo no gukingira indwara y’ikibagarira, ibi byatumye umusaruro w’amata wiyongera binyuze mu kunoza imihingire y’ubwatsi n’uburyo bunoze bwo kugaburira amatungo.”
Yakomeje avuga ko mu bworozi bw’ingurube, abazorora bigishijwe kuzitera intanga ndetse bigishwa n’uburyo bashobora korora inigwahabiri zikungahaye ku ntungamubiri zigaburirwa amatungo arimo ingurube cyangwa inkoko bituma umusaruro wazo wiyongera.
Bamwe mu bafashamyumvire bahawe aya mahugurwa bahamije ko umusaruro wiyongereye cyane binyuze mu mahugurwa bahawe.
Mukambiranya Marie Jose yavuze ko mbere yo guhabwa aya amahugurwa yahingaga mu buryo busanzwe bwa gakondo nta musaruro abasha kubona gusa ubu umaze kwiyongera kugera ku kigero cyo hejuru.
Ati “Ntarabona amahugurwa nabonaga ibilo 70 kuri are imwe ariko ubungubu nsigaye mbona ibilo 270 kuri are binyuze mu mahugurwa yo gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga.”







