Ku muntu waba waranyuze nko mu mujyi rwagati yabonye uburyo indabo n’impano byacicikanaga mu nzira, abafunga impano, indabo n’abazijyana bigaragara ko bari bafite akazi kenshi uwo munsi.
Ku ruhande rw’abakira abantu naho ubwo ndavuga hoteli na restaurant ntibasigaye mu gufasha abakundana kugira ibihe byiza kuko inyinshi muri zo zari zateguye gahunda zihariye zagenewe abakundana.
Ntawatinya kuvuga ko ku bakunda uyu munsi wagenze neza mu bijyanye n’impano ndetse kwerekana urukundo ariko se abantu bibutse no kwikingira indwara cyane cyane izandurira mu mibonano mpuzabitsina?
Mu gushaka kumenya uko abantu bitabiriye gahunda yo kwikingira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane ku munsi wa saint Valentin, IGIHE yegereye kamwe mu tuzu dutanga udukingirizo ku buntu ko mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo ahazwi nko kuri Dialogue.
Imibare y’aka kazu igaragaza ko ku wa 13 Gashyantare 2026 batanze udukingirizo 504 mu gihe ku wa 14 Gashyantare 2026 ubwo ni kuri Saint Valentin, batanze 675.
Ugereranyije impera z’icyumweru cyabayemo St Valentin n’icyari cyakibanjirije usanga abafata udukingirizo baragabanyutseho hejuru ya 70% kuko ka kazu gatangirwamo udukingirizo, ku wa 6 Gashyantare 2026 ubwo ni icyumweru mbere ya Saint Valentin, katanze udukingirizo 1440 mu gihe ku wa 7 Gashyantare katanze udukingirizo 1587.
Umukozi ukora muri aka kazu yagaragaje ko muri iyo minsi ya Saint Valentin nta kibazo cy’udukingirizo bari bafite ahubwo ari abantu batagiye kudufata nk’ibisanzwe kuko ubusanzwe aka kazu mu mpera z’icyumweru (weekend) katajya gatanga udukingirizo turi munsi ya 1000 ku munsi umwe.
Uku kudohoka mu gukoresha udukingirizo kandi bihuza n’imibare y’ikigo cy’Igihugi cy’ibarurishamibare yagaragaje mu bushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7, bwashyizwe hanze mu 2025.
Imibare igaragaza ko muri rusange abagore 2% bari hagati y’imyaka 15 na 49 baryamanye n’abantu barenze babiri mu mezi 12 yari ashize, icyakora 41% bakoresheje agakingirizo mu gihe giheruka.
Abagore 11% bari hagari y’imyaka 15 na 49 bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abatari abagabo babo ndetse batigeze babana; 45% byabo bagaragaza ko mu gikorwa cyari giherutse bakoresheje agakingirizo.
Abagabo abagera kuri 6% bari hagati y’imyaka 15 na 49 bafite abarenga babiri baryamanye na bo. Muri bo 30% ni bo bakoresheje agakingirizo mu gikorwa giheruka.
Abagabo bangana na 15% bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abatari abagore babo ndetse batigeze banabana mu mezi 12 yari ashize.
Abagabo 60% ni bo byibuze bakoresheje agakingirizo mu gikorwa baherukaga cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye.
Imibare ya NISR kandi igaragaza ko mu myaka itandatu ishize kugeza mu 2024, abantu 54.287 basanzwemo Virusi itera Sida.
Mu 2025 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234, aho buri mwaka yica abagera kuri 2500 ikanandurwa n’uwo mubare.





