00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaforomo n’ababyaza baremeye mugenzi wabo wamugariye mu kazi

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwatanze inkunga y’ibikoresho ku wahoze ari umuforomo wagiriye impanuka mu kazi.

RNMU yasuye Murekatete Jovian wagiriye impanuka mu kazi bimuviramo kurwara indwara zitandukanye.

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Musheri, Akagari ka Musheri, Umudugudu wa Kiyaza.

Murekatete Joviah yari asanzwe ari umuforomo mu bitaro bya Kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo kuko yakozeyo imyaka ine kuva mu 2005 kugeza mu 2009.

Gusa yaje kugira impanuka mu kazi bimuviramo kugira ibibazo bitandukanye birimo ikibazo cyo kutabona no kutumva neza ndetse n’ibindi byatumye atabasha gukomeza akazi yakoraga ko kwita ku barwayi.

Ibi byamuvuriyemo guhagarika akazi gusa Abanyamuryango ba RNMU bagiye bishakamo imbaraga mu kumufasha uburyo yakwivuza ndetse no mu bindi bikorwa by’ubuzima rusange.

Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André yavuze ko kuva Murekatete yagira iyo mpanuka yatumye ahagarika akazi bagerageza kwishakamo ibisubizo byo kumufasha kubona ubuvuzi bwibanze akeneye ndetse n’ibindi yakeneraga mu buzima busanzwe.

Yagaragaje ko bajyaga bakusanya amafaranga ku buryo bamwohererezaga buri kwezi kugira ngo abashe kumufasha gusa babonye ko ibyo bidahagije bahitamo kumufasha mu buryo bwisumbuyeho.

Ati “Ubundi twamufashaga buri munsi cyangwa mu kwezi mu buryo buciriritse tukamwoherereza amafaranga make kuri konti atuma abaho, ibyo byose twabikoraga kuko twumva ko ari inshingano zacu mu kwita ku munyamuryango wacu cyane cyane ku muntu nkuyunguyu uba waritangiye abandi mu kazi yakoraga kugira ngo babeho neza.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumusura aho yari atuye basanze atuye mu nyubako ishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga bituma bongera kwishakamo ubushobozi bwo kumusanira inzu abamo ndetse banagura n’ibikoresho bitandukanye byo mu nzu ashobora gukenera.

Gitembagara yavuze ko ibikorwa byose bakoze harimo no kumuha miliyoni 3 Frw zo kumufasha kwiteza imbere, byatwaye arenga miliyoni 9 Frw ndetse ashimangira ko bazakomeza gufasha abanyamuryango babo mu bikorwa bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet yashimiye Ubuyobozi bw’uru rugaga.

Ati “Aya mazi ntabwo azafasha Murekatete gusa kuko azafasha n’abaturage ariko by’umwihariko turabashimira kuba badufashije mu gukura umuturage mu bukene kuko iyo tubonye abafatanyabikorwa bameze uku badufasha kwesa imihigo tuba dufite y’akarere yo gukura abaturage mu bukene biradushimisha.”

Yakomeje ashimira RNMU ku gikorwa bakoze mu mpera za 2025 cyo gutera ibiti by’imbuto ziribwa 4.500 mu bitaro n’ibigo nderabuzima 22 byo mu Karere ka Nyagatare, mu rwego rwo gufasha abaturage kurandura imirire mibi.

Muri rusange Abanyamuryango ba RNMU bafashije Murekatete Joviah mu bintu bitandukanye birimo kuvugurura inzu abamo no kumuzanira ibikoresho byo mu nzu birimo ibitanda, intebe, ibyo kurya ndetse n’ibindi bitandukanye.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abaforomo n’ababyaza barenga ibihumbi 14 bari mu kazi, abarenga ibihumbi 12 babarizwa muri RNMU.

Murekatete Joviah wagiriye ikibazo mu kazi yahawe miliyoni 3 Frw zo kumufasha gukomeza kwiteza imbere
Murekatete Joviah atanga ubuhamya bw'uburyo yagiriye impanuka mu kazi bikamuviramo kugira ibibazo bitandukanye birimo guhuma no kutumva neza
Abagize Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda baremeye mugenzi wabo wagiriye ikibazo mu kazi
Murekatete Joviah yaremewe n'abagize Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda
Murekatete Juliet yashimye Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda ku ruhare bakomeje kugira mu guteza imbere abo mu Karere ka Nyagatare

Special pages