Ibi byagarutsweho mu Nama Nkuru y’uyu muryango, yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026.
Aba bagore bahawe izina rya Ndabaga uzwi nk’umukobwa wigize umugabo akajya ku rugamba, bakaba bahuje amateka yo kuba barabaye Ingabo z’Igihugu mu bihe binyuranye batirengagije ko bari abakobwa.
Umuyobozi w’Umuryango Ndabaga, Lt (Rtd) Mbabazi Diane, yasabye abitabiriye iyi nama ko mu bintu bya mbere bakwiriye gushyira imbere ari ukwigira ndetse bakagerageza gukora imishinga ibateza imbere.
Ati “Intego yacu nk’abanyamuryango wa Ndabaga ni ukwiyubakamo ubushobozi bushobora kudufasha kwiteza imbere mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Yagaragaje ko mu rwego rwo gufasha abanyamuryango ba Ndabaga kwiteza imbere hari imikoranire bagenda bagirana n’ibigo bitandukanye.
Lt (Rtd) Mbabazi yavuze ko hari umushinga ufite agaciro ka miliyoni 30 Frw bafitanye na Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda uzafasha abanyamuryago ba Ndabaga kwiga umwuga w’ubudozi.
Ati “Turateganya gutangira uyu mushinga tuwugerageza ku banyamuryango bakeya gusa turateganya ko mu gihe wagira umusaruro twazawugeza mu turere twose tw’igihugu aho abanyamuryango bacu bose bari.”
Yagaragaje ko impamvu nyamukuru bahisemo umushinga w’ubudozi mu gufasha ababarizwa mu muryango wa Ndabaga ari ukubera ko abawugize abenshi batabashije kwiga ndetse binyuze muri wo bizabafasha kwiteza imbere.
Uyu muyobozi yibukije abitabiriye iyi nama ko nubwo bakiri mu rugendo rwo gukomeza kwiteza imbere, bakwiriye no kuzajya barangwa n’ubumwe ndetse n’ubwiyunge, bakanibuka kubishishikariza abandi bashobora kudohoka kuri bwo.
Ati “Icyo tugomba gukora nk’abagize uruhare mu kubohora igihugu, tugomba gutanga urugero kandi turabikora tugaragaza agaciro k’ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Umurungi Musiime Florence yavuze ko ubwo uyu muryango wa Ndabaga washingwaga mu 2004 na we yatangiranye na wo ndetse yabashije kwiteza imbere binyuze mu bukangurambaga butandukanye bahabwaga bubereka ko bakwiriye kwishakamo ibisubizo bakabasha kwiteza imbere.
Ati “Nabashije kwiteza imbere nyuma yo kujya muri uyu muryango wa Ndabaga kubera ko kubona ndi kumwe na bagenzi banjye byamfashije gukomeza kwigirira icyizere nsubira ku Ishuri ndiga nkomeza gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye ndetse nanjye niteza imbere muri rusange.”








