Yabigarutseho kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025 ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Gendana Konti’ bugamije gukangurira abagore gukoresha telefoni muri serivisi z’imari bwari bumaze amezi arenga arindwi mu Karere ka Rulindo.
Muri ako karere hahuguwe abagore bagera ku 16751 bo mu mirenge itandukanye ndetse abarenga 4416 bashya banditswe ku ikoresha rya telefoni muri serivisi z’imari.
Guverineri Hakuziyaremye yashimiye ba mutima w’urugo bagize uruhare mu gutuma umuhigo Banki Nkuru y’u Rwanda yari ifite yo guhugura abagore bagera ku 7500 muri aka karere.
Ati “Turashima umurava n’ubufatanye ba mutima b’urugo bagaragaje muri uyu mushinga aho bakoranye ubushake n’ubwitange bakesa imihigo yo gufasha kwigisha abagore gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni muri serivisi z’imari.”
Yakomeje asaba aba bagore basoje aya mahugurwa gukomeza gukoresha izi serivisi z’ikoranabuhanga kugira ngo batangire bategure ejo hazaza heza bizigamira kugira ngo bazabashe kwiteza imbere mu miryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange.
Yagaragaje gahunda ya ‘Gendana Konti’ ikomeje kwitabirwa n’abagore benshi cyane kubera ko kugeza ubu abagore bagera ku 122,000 bamaze guhugurwa gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille, yasabye abagabo bitabiriye iki gikorwa ndetse n’abandi muri rusange gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere umugore kuko iyo ateye imbere bifasha gutuma n’umuryango utera imbere muri rusange.
Ati “Ndagirango mbasabe by’umwihariko mwebwe abagabo ko mukomeza guteza imbere abagore banyu kubera ko iyo umugore wawe ateye imbere mu byukuri nta gihombo ugira ahubwo urugo rwanyu rubasha gutera imbere kurushaho.”
Umwe mu bahawe aya mahugurwa witwa Uwiragiye Janvier utuye mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Rulindo, avuga ko yungutse byinshi binyuze muri aya mahugurwa kubera ko basigaye bazi kubitsa amafaranga kuri telefoni.
Biramahire Odette avuga ko agitangira gukoresha telefone atumvaga impamvu yo kubikaho amafaranga kubera ko yatinyaga ko bayakata bakayamaraho bitewe n’impamvu zitandukanye bigatuma gusa avuga ko kubera ko yakundaga kuyabika iwe mu rugo nyuma baza kuyiba.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nyuma yo kwibwa yagize amahirwe yo kwitabira amahugurwa yo gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni muri serivisi z’imari ndetse akomeza kuribikaho
Ati “Icyo byamariye ni uko amafaranga yanjye aba afite umutekano ntakiyahungabanya.”
BNR yatangije iyi gahunda igamije kugabanya icyuho cyagaragaraga hagati y’abagore n’abagabo mu gukoresha telefoni muri serivisi z’imari.
Amafoto: Kwizera Herve














