00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore biyemeje gufashanya kuzamura bagenzi babo mu myanya y’ubuyobozi

Abagore bari mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye muri Afurika berekanye ko gufashanya ari yo nzira yonyine yo kuzamura umubare w’abagore mu myanya y’ubuyobozi.

Ibi ni ibyatangajwe mu nama yabaye ku wa 27 Ukwakira 2025, yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo umubare w’abagore bari mu myanya y’ubuyobozi yiyongere.

Prof. Oluwafunmilayo Josephone, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abagore b’abayobozi muri Afurika, yavuze ko muri Afurika hakiri ikibazo cy’abagore bake mu myanya y’ubuyobozi ndetse ko hakwiye kugira igikorwa hakiri kare kugira ngo na bo bahabwe ijambo mu myanya ifata ibyemezo.

Ati “Nk’aho nkomoka muri Nigeria, abagore baracyari bake cyane mu myanya y’ubuyobozi. Iyi nama rero ihuriyemo abagore babaye abayobozi mu nzego zitandukanye kugira ngo turebere hamwe icyakorwa kugira ngo abagore bagaragare mu myanya y’ubuyobozi yiyongere.

Memory Kachambwa uyobora FEMENT, yavuze ko hari ingero nyinshi z’abagore bagize icyo bahindura muri sosiyete bityo n’abandi bakwiye guhabwa umwanya bakerekana icyo bashoboye.

Ati “Muri Afurika tumeze nk’abagurukisha ibaba rimwe kuko ibaba riguruka n’iry’abagabo, ni yo mpamvu twasigaye inyuma nyamara turi umwe mu migabane ikize ku Isi. Ikindi kibazo gihari abagore kubera gusigazwa inyuma cyane na bo bageze aho bumva ko badashoboye bituma iyo bigeze mu gushaka kujya mu myanya ifata ibyemezo basa n’abitinya.”

Kachambwa akomeza avuga ko iyo myumvire ikwiye guhinduka abagore bakumva ko bashoboye ndetse hakajyaho politiki ziborohereza kubona iyo myanya

Senateri Dr. Usta Kaitesi, yavuze ko mu Rwanda urebye icyo kibazo nta gihari ariko rukeneye no gufasha ibindi bihugu kugira ngo bigere ku ntambwe nk’iy’u Rwanda.

Ati “U Rwanda rubera ishuri abantu benshi, kuba dufite ishuri ritegura abantu kuba abayobozi bazagira umumaro uwabyo ni icyerekana intambwe twateye. Icya kabiri iyi nama iri busigire abagore n’abakobwa bayitabiriye ni gusangira urugendo kuko ni bwo abantu bamenya ibikizitira abantu ariko bakamenya n’icyatumye intambwe ziterwa nka hano mu Rwanda.”

U Rwanda ni rwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu Mutwe w’Abadepite ubwiganze bwabo buri kuri 63,75%, mu gihe muri Sena bangana na 50%.

Iyi nama yateguwe n’Ikigo Nyafurika kigisha imiyoborere (ASG), gifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), hagamijwe gushaka icyakorwa kugira ngo umubare w’abagore mu nzego z’ubuyobozi wiyongere muri Afurika.

Abagore mu nzego zitandukanye z'uboyobozi biyemeje gufashanya kugira ngo bagere mu myanya ifata ibyemezo
Senateri Dr. Usta Kaitesi, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje urugendo rwo guteza imbere abagore
Ni inama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye muri Afurika
Abagore mu nzego zitandukanye muri Afurika bagaragaje ko hakiri ikibazo cy'abagore bumva badashoboye ibituma badahabwa amahirwe yo kujya mu myanya ifata ibyemezo

Special pages