Ibi byagarutsweho ku wa 24 Werurwe 2026, ubwo UNDP yizihizaga umunsi umunsi mpuzamahaga wahariwe abari n’abategarugori.
Abagore basabwe ko mu gihe batera imbere bagomba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje bigamije kugaragaza impinduka binyuze mu mikorere inoze, ubufatanye bukomeye n’uburyo buha buri wese amahirwe.
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay, yavuze ko abagore kugira ngo bazibe icyuho kikigaragara mu ruhare bagira mu iterambere, bakeneye kubaka uburyo bubafasha mu gukemura ibibazo bahura na byo inzego babarizwamo zigatanga umusaruro.
Ati “Kugira ngo dukemure ibibazo bihari n’icyuho kikigaragara mu bufasha butangwa, dukeneye uburyo bukora neza. Ntibihagije gusa kubushyiraho ahubwo bugomba gutanga umusaruro mu buryo bugaragara.”
Yakomeje avuga ko muri UNDP bakomeje gushyira imbaraga mu gushimangira uburinganire, kunoza uburyo bwo kubazwa inshingano no guteza imbere gahunda z’igihugu zirimo na gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere ‘NST 2’.
Ku ruhande rw’abagore n’abakobwa bafite ubumuga, Fatmata Lovetta Sesay, yagaragaje ko bimwe mu byo bishimira harimo kuba harashyizweho amasezerano mpuzamahanga areba abafite ubumuga, aho ibihugu bibafasha kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda yemeje amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga. Muri ayo masezerano, ingingo ya gatandatu yibanda cyane ku bagore n’abakobwa bafite ubumuga. Iyi ngingo isaba ko ibihugu bibafasha kugira ngo babone uburenganzira bwabo bwuzuye nk’abandi bantu.”
Yakomeje ashimangira ko bashima Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gushyiraho abakozi bashinzwe by’umwihariko gufasha abafite ubumuga mu bigo bya ‘Isange One Stop Center’ kuva mu 2018.
Abari n’abategarugori ni inkingi mwikorezi mu iterambere ry’u Rwanda. Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yerekana ko mu ishoramari rishya ryakozwe mu Rwanda mu 2024, handitswe ibigo bishya by’ubucuruzi 73.317 by’abantu ku giti cyabo.
Muri ibyo bigo RDB yagaragaje ko 54% ari ibyashinzwe n’ab’igitsina gore, ibishimangira uburyo bakomeje kwitinyuka no mu rwego rw’ishoramari.
Imibare yagaragajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, yerekanye ko abagore 64% bari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, 46% bari muri Sena, 41% nabo bakaba bagize guverinoma, ndetse na 46% bakaba bari mu nama Njyanama z’uturere.
Si aho gusa bigarukira, kuko abagore bangana na 55% ari abacamanza, na ho 23% bakaba mu buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, 21% mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse na 37% akaba ari abayobozi bakuru b’ibigo byigenga.







