Ni ikirwa kiri rwagati mu Kiyaga cya Kivu ku gice cy’Akarere ka Rutsiro, kiri ku buso bwa bwa hegitari 140 mu bilometero 30 uvuye ku mwaro.
Nk’abandi bose cyane cyane nk’umunyamakuru nifuje kujya gusura iki gice cyirahirwa na benshi, mbitegura hakiri kare ku buryo Saa Tatu na 40 z’Igitondo nari mpagurutse mu Mujyi wa Kigali.
Saa Cyenda z’Amanywa, ubwato nari nicayemo bwahagurutse ku mwaro w’Ikiyaga cya Kivu mu Karere Ka Rubavu ahitwa mu ‘Gitarako’, bwerekeza ku Kirwa cya Iwawa.
Natwawe n’ubwato bwo mu bwoko bwa ‘Fiber’, bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 50. Nk’abandi bose nabanje kwandika imyirondoro yanjye ku rutonde rw’ahabugenewe, kugira ngo ngenzurwe neza, harebwa ko hakurikizwa ibisabwa.
Hagenimana Hussein wantwaye mu bwato avuga ko kuva i Rubavu werekeza Iwawa ushobora no gukoresha isaha n’iminota 30 mu bwato, igihe kikaba cyarenga bitewe n’ibirimo kuba ikirere cyahindutse wenda umuyaga ukaba mwinshi mu mazi, cyangwa imvura yaguye.
Ati ‘‘Kuva aha duhagurukiye twerekeza Iwawa, dukoresha hagati y’isaha imwe n’iminota 20, isaha imwe n’igice, bijyanye n’uko ikirere kimeze cyangwa se n’impinduka mu mazi. Kuva ku mwaro wa Rubavu werekeza Iwawa, harimo ibilometero 30.’’
Akenshi abo ubu bwato butwara, ni abakozi bo mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa baba bagiye gusimburana na bagenzi babo baba bamaze nk’icyumweru bakorerayo.
Ikigo cya Iwawa kimaze gutanga umusanzu ufatika. Kuva iki kigo cyashingwa mu 2010, kimaze kugororerwamo abarenga 34.449 bari bafite imyitwarire idahwitse. Benshi baragororotse ubu bari kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Iki kirwa cyari gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 4.000 byateganywaga ko kizagurwa kugira ngo kigere ku bushobozi bwo kwakira abantu 6.000. Ubu abari kuhagororerwa ni 4911, bo mu cyiciro cya 25.
Abagororerwa Iwawa usanga biganjemo gufatirwa mu byaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, n’ubujura.
Abajya kugorererwayo cyangwa se abasoje kugororwa, bo bajyanwa n’ubundi bwato bunini burimo n’ubufite ubushobozi bwo gutwara abantu bagera ku 1000.
Ugihinguka ku Kirwa cya Iwawa ariko ukikirebera kure gato nko muri metero 50, ubona inka nyinshi zicyororerwaho, na bamwe mu bahagororerwa baziragiye.
Kugeza ubu hororerwa izisaga 170, ndetse amata yazo anyobwa n’abahagororerwa agafasha abarwaye cyangwa abahaje bari mu mirire mibi bagatangira kugaburirwa amafunguro y’umwihariko.
Nageze kuri iki kirwa bugorobye, nakirwa n’ab’abaho bareba mu bikapu witwaje, mu kugenzura neza ko nta kintu kitemewe waba winjiranye kuri icyo kirwa, nk’ibiyobyabwenge, inzoga n’ibindi.
Abahagororerwa baba bisanzuye ku buryo winjira kuri ubwo butaka bakwitegeye. Hari abasore bahagororerwa bafite ikinyabupfura, ku buryo abakubonye mbere baza bagusanganira, bakagusuhuza, bakanagusaba kugutwaza icyo waba ufite.
Muhire (Izina ryahinduwe), yanyakiranye urugwiro tugenda tuganira, ambwira ko amaze Iwawa amezi 11. Asigaje ukwezi kumwe ngo atahe. Akomoka mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.
Ubwo yari afite imyaka 16 yajyanywe mu Kigo kinyurwamo by’Igihe Gito (Transit Center) cy’Umujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Kicukiro, ahamara imyaka ibiri n’ukwezi kumwe mbere y’uko ajyanwa Iwawa. Byose byari ku bw’amakosa yakoze.
Yahuye n’ibibazo bitandukanye ariko abakozi baho b’inzobere mu mitekerereze bamufashije kwiyakira, none ubu yarakomeye mu marangamutima ndetse afite intego ko nasubira iwabo mu buzima busanzwe, azabaho ubuzima buharanira kusa ikivi cya se aherutse kubura.
Ati ‘‘Ikintu numva ngeze hanze nakora, [...], ngomba gutaha nkoresha imbaraga nkirengagiza ibyo, nanjye nkaharanira guhagarara aho papa yari ari.’’
Twaraganiriye kugeza nka Saa Moya n’Igice z’Ijoro. Twari duhagaze hafi y’ibibuga bikinirwaho imikino itandukanye yaba Football na Basketball. Kimwe muri ibyo bibuga cyari kiri kuberaho igitaramo cy’abagororerwa Iwawa.
Baratarama bigatinda bagacurangirwa umuziki bakabyina, bakagaragaza impano yabo abazi kubyina no kuririmba bakigaragaza, bakaba bareba filime n’ibindi ku buryo ubona ari ubuzima busanzwe.
Naramuretse ajya gutaramana n’abandi, nanjye nkurikira iki gitaramo gisoswa Tatu z’Ijoro, kirasozwa twese tujya kuruhuka.
Iwawa hari aho kuryama heza hagenewe abagabo, n’ahagenewe abagore bakora muri iki kigo. Hari Ikigo Nderabuzima cyagenewe gufasha abaho, icyakora urwaye bikomeye, bamwohereza ku bitaro birimo n’iby’i Rubavu.














