Iri murikabikorwa ryateguwe na Ambasade y’u Buhinde mu Rwanda, ryabaye ku wa 22 Werurwe 2026 muri Camp Kigali. Ribaye ku nshuro ya kabiri.
Muri Leta 28 zigize u Buhinde, 15 muri zo zamuritse imico itandukanye yazo binyuze mu mbyino, indyo, imigenzo yabo n’ibindi bitandukanye.
Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das, wari witabiye iri murikabikorwa, yavuze ko intego yaryo ari ukugira ngo bagaragarize Abanyarwanda n’abandi baturage bo mu bindi bihugu bari mu Rwanda imico itandukanye y’igihugu cyabo.
Yagize ati “Twatangiye iki gikorwa umwaka ushize, igitekerezo cyari ukwereka Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batuye hano u Buhinde, bakamenya ko igihugu cyacu kigira imico itandukanye ariko bitatubuza guhuriza hamwe nk’Abahinde.”
Ambasaderi Pawan yagaragaje ko iri murikabikorwa rizagira uruhare mu gukomeza kwagura umubano w’u Rwanda n’u Buhinde.
Ati “Abahinde batuye hano barenga 3.000, kandi bamaze kwinjira neza mu bukungu bw’u Rwanda no mu mibereho rusange y’Abanyarwanda. Bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu. Hari ubucuti no kwizerana hagati y’ibihugu byombi, iki gikorwa kiri mu bizadufasha gukomeza kwagura umubano w’ibihugu byombi.”
Neha jain, ukomoka muri leta ya Rajasthan wari witabiriye iri murikabikorwa yavuze ko ari igikorwa cyiza Ambasade y’u Buhinde mu Rwanda yatekereje kuko bibafasha kwerekana umuco wabo, Abanyarwanda n’abandi banyamahanga bakawumenya.
Ati “Ni inshuro ya mbere nitabiriye iri murikabikorwa ni ibintu byiza kuko twerekana umuco wacu, tukanareba imico yo mu zindi leta zo mu Buhinde kuko ntabwo abantu bose baba barageze muri leta dufite zose, hano rero navuga ko tuzigeramo kuko tubona imico yaho. Navuga ko ibi ari ukwigisha ubumwe tukerekana ko nubwo dufite imico itandukanye bidakuraho ko twese turi abantu.”
Umutesi Dody witabiriye iri murikabikorwa ry’u Buhinde, yavuze ko yabyishimiye kuko hari byinshi yamenye ku Buhinde, ndetse yahakuye n’inshuti z’Abahinde, avuga ko yatangajwe n’imyambarire yaho.
Ati “Ubu ni ku nshuro ya kabiri nitabiriye iri murikabikorwa, hari byinshi namenye ntari nzi ku Buhinde harimo n’imyambarire yabo kuko ntabwo nari nzi ko n’umukecuru ukuze cyane ashobora kwambara umwenda ugaragaza inda ye. Nagerageje ibyo kurya byaho, biba birimo ibirungo byinshi kandi harimo urusenda rwinshi gusa iki gikorwa ni cyiza gihuza abantu.”
Iki gikorwa cyagizwe ngarukamwaka, cyabaye bwa mbere mu 2025.












