00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa basabwe kurushaho kwitabira amasomo y’ikoranabuhanga no guhanga ibishya

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, abakobwa basabwe kurushaho kwitabira amasomo mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Igihugu.

Mu nama y’ihuriro ry’Abakobwa (Girls Conference 2026) yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation, abayobozi n’abanyeshuri bashimangiye ko guha abakobwa ubushobozi atari amahitamo, ahubwo ari ingenzi mu guhindura igihugu.

Ibi biganiro by’iminsi ibiri byabaye kuva ku wa 21 kugeza ku wa 22 Werurwe 2026, byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), bihuza abarenga 500, haganirwa ku cyakorwa mu gukomeza gufasha abakobwa n’abagore kwitabira no kuzamura ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya hagamijwe impinduka.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda barimo abafashwa na Gahunda y’uburezi ya Mastercard Foundation. Iyi gahunda ikaba ifasha abanyeshuri b’abahanga ariko bafite ubushobozi buke ndetse n’abafite izindi mbogamizi zituma batabasha kubona uburezi bwiza, ikaba yibanda ku gufasha abakobwa n’abagore kuko bafashwa ku kigero cya 70%.

Atangiza ibi biganiro, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Ass Prof Didas Kayihura Muganga, yavuze ko guteza imbere abagore atari bo bifasha gusa ahubwo biteza imbere igihugu cyose muri rusange.

Ati “Iyo abagore bateye imbere, umusaruro uriyongera cyane. Bifasha imiryango gutera imbere, abaturage muri rusange ndetse n’igihugu cyose.”

Yasabye abitabiriye ibi biganiro kudahagararira ku gutsinda amasomo gusa, ahubwo bakagira icyerekezo cyagutse cyo gutanga umusanzu, agaragaza ko gahunda y’uburezi ya Mastercard Foundation iharanira ko icyo cyerekezo kigerwaho.

Yasabye abakobwa kurushaho kwitabira amasomo y’ikoranabuhanga, kwihangira imirimo, guhanga udushya n’ubushakashatsi, kandi bakigira kuri bagenzi babo babikoze neza.

Ati “Gahunda y’uburezi ya Mastercard Foundation iha urubyiruko ubumenyi bubafasha kuzana impinduka zuzuye, aho ruhabwa uburezi bukwiye, amasomo yihariye ajyanye n’imiyoborere, ndetse n’izindi gahunda zibatyaza kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.”

Binyuze mu biganiro bitandukanye, abitabiriye baganiriye ku ngingo zirimo uruhare rw’abagore muri ikoranabuhanga, kwihangira imirimo, ubuyobozi, ndetse n’indangagaciro zikenewe kugira ngo urubyiruko rugere ku ntego rwiyemeje.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere uburinganire n’iterambere ry’umugore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Silas Ngayaboshya, yashimangiye uruhare rukomeye rw’abakobwa n’abagore mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Iterambere rirambye ntirizagerwaho abakobwa n’abagore batabigizemo uruhare rw’ibanze. Rizagerwaho tubashyira ku isonga nk’abayobozi, abahanga mu guhanga udushya, n’abaharanira impinduka.”

Yagaragaje ko gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) ndetse na Politiki y’Uburinganire bigaragaza neza ko uburinganire ari inkingi y’iterambere rirambye ry’igihugu cyacu.

Yanasabye ubufatanye bw’inzego zose mu guteza imbere uburinganire, agaragaza ko ibigo, imiryango n’abantu ku giti cyabo bagomba gufatanya kugira ngo buri mukobwa abashe gutera imbere.

Ati “Impinduka nyazo zisaba uruhare rwacu twese. Tugomba kubaka umuryango aho buri mukobwa ashobora kuyobora nta mbogamizi.”

Ku banyeshuri bitabiriye ibi biganiro, iyi nama yababereye urubuga rwo kwiga n’isoko y’ubumenyi n’inararibonye kugira ngo babashe kugera ku ntego.

Nadia Umulisa wiga mu mwaka wa gatatu mu bijyanye n’Imibereho Myiza (Social Work) muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko iyi nama yamufashije kubona ibintu mu buryo bushya no kongera icyizere cyo gutera intambwe ijya imbere.

Ati “Ubu nshobora no gufasha abandi. Nzifashisha ubumenyi n’amahirwe nahawe mu gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere igihugu.”

Emerance Uwera, wiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’isesengura ry’amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga (Data Science) muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko ubu urubyiruko rufite ingero nyinshi bareberaho.

Ati “Icyiciro nigamo ni amasomo mashya ya siyansi. Mbere twatekerezaga ko hazaba harimo abagabo benshi, ariko nanjye naryinjiyemo. Niba narabishoboye, n’abandi babishobora.”

Umuyobozi wa gahunda y’uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y’u Rwanda, Ass Prof Anne Marie Kagwesage, yibukije abitabiriye ibi biganiro amahirwe bafite anabasaba kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati “Kuba umuyobozi ni uko ugomba kuba ufite gusa urwego runaka uhagarariye. Tangirira aho uri kandi utange umusanzu uko ushoboye kose.”

Ubwo hasozwaga iri huriro, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Raymond Ndikumana, yashimiye abitabiriye bose anasaba abakobwa guhora baharanira gutera imbere.

Yagize ati “Ntimukagerageze gusa kwinjira mu myanya isanzwe iriho; ahubwo namwe mugomba kurema imyanya mishya.”

Abayitabiriye baganirijwe n’abayobozi barimo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu (GMO), Nadine Gatsinzi Mutoni, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ibishya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (RCI), Patricie Uwase ndetse n’abandi.

Muri rusange iyi nama yitabiriwe n’abaturutse mu zindi kaminuza zo muri Uganda, Ghana na Kenya.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri MIGEPROF, Ngayaboshya Silas yibukije abanyeshuri ko amahirwe bahawe bakwiriye kuyabyaza umusaruro bateza imbe
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc Prof. Didas Kayihura Muganga yagaragaje ko kuva iyi gahunda yatangira imaze kugira umusaruro ufatika
Abanyeshuri bereka Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc Prof Didas Kayihura imishinga bakoze
Habayeho ibiganiro nyunguranabitekerezo ku bishobora gutuma abana b'abakobwa bitabira amasomo y'ikoranabuhanga no guhanga udushya
Abanyeshuri basabwe kwitabira amasomo y'ikoranabuhanga no kwitabira ibikorwa byo guhanga udushya mu rwego rwo kwiteza imbere
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu (GMO), Nadine Gatsinzi Mutoni yasabye abakobwa kurangwa n’imico myiza
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ibishya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (RCI), Patricie Uwase yeretse abanyeshuri ko bakwiriye kwigirira icyizere kugira ngo bazavemo abayobozi beza b’ejo hazaza

Special pages