Ni mu birori byabaye kuri uyu wa 1 Gicurasi ku munsi wizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga w’umurimo. Uwo munsi wizihirijwe i Kigali uhuiriza hamwe abakozi bakora muri iyo sosiyete n’abayobozi bayo.

Waranzwe no gusabana mu buryo bunyuranye, kwishimira ibyo bagezeho mu gihe cy’umwaka umwe, kwakira abakozi bashya ndetse no gushimira ababaye indashyikirwa mu gihe cy’umwaka ushize n’abahamaze igihe.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Lt Col (Rtd) Haguma Murashi Eugène yashimye cyane umuhate w’abakora muri iyo sosiyete kuko ari wo utuma batera imbere.

Yabashimiye by’umwihariko kuba abakora muri Prime Insurance barayifashije kongera urwunguko rwayo mu gihe cy’umwaka ugereranyije n’uwawubanjirije.

Ati “Mwakoze akazi keza mwese mwarabibonye ko mu mwaka ushize muri Prime Insurance twagize urwunguko rwa miliyari 5 Frw. Mu mwaka wawubanjirije twari twagize urwa miliyari 4.4 Frw kandi kuba twarabigezeho ni uko mwakoze akazi keza mutuma tuva mu bwiza tujya mu bundi.”

Uwo muyobozi, yaboneyeho kandi kugaragaza ko imikorere myiza y’abakora muri Prime Insurance yatumye banakorana neza n’abanyamigabane bayo babaha urwunguko rugaragara ndetse muri uyu mwaka n’abakora muri Prime Life Insurance yayikomotseho barateganya gutangira kurutanga.

Nkubito yaboneyeho gusaba abakozi muri rusange by’umwihariko urubyiruko kurushaho gukunda umurimo kugira ngo bateze imbere ikigo bakorera ariko na bo batere intambwe mu nshingano bafite.

Nahimana Immaculée umaze imyaka 27 akorera Prime Insurance mu ishami rishinzwe imari wanabishimiwe, yavuze ko kuva mu 1999 yagera muri icyo kigo yaranzwe n’umurava mu kazi bituma abayobozi bamugirira icyizere bagenda bamuzamura.

Yaboneyeho kugira inama zafasha abandi bari muri Prime Insurance cyangwa abazayinjiramo kuzamura ikigo na bo bakazamuka kuko ari ikigo cyiza buri wese yakwifuza gukorera.

Ati “Icya mbere ni ugukunda akazi no kuba inyangamugayo ugakorana neza n’abagukuriye ukagira icyo ubakuraho. Iyo bimeze bityo buri mwaka ugenda ugira icyo wiyungura ukagirirwa icyizere. Nkanjye bangiriye icyizere bitewe n’uko imirimo nakoreye ikigo yagiteje imbere ndetse nabashije no gukomeza amashuri ndiga bikomeza kumfasha mu gutera intambwe.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Prime Life Insurance, Bahenda Joseph, yavuze ko kuba hari abakozi bamaze imyaka ibarirwa muri 15 na 20 bakorera iyo sosiyete bikagera ku rwego hari abamazemo hafi kimwe cya kabiri cy’imyaka bafite bisobanuye imikoranire myiza ariko ko ari n’urugero rwiza rw’imikorere abandi bareberaho.

Muri ibyo birori kandi abakozi babaye indashyikirwa muri Prime Life Insurance mu mwaka urangijye babishimiwe aho Gasimba Godwin yahembwe nk’umukozi w’umwaka, akurikirwa na Uwitonze Francine wahembwe nk’igisonga cye cya mbere naho Gisa Rwigamba John ahembwa nk’igisonga cya kabiri.

Gasimba Godwin yahembwe nk’umukozi w’umwaka
Gasimba Godwin yahembwe nk’umukozi w’umwaka
Umugwaneza Juliette ni we wahembwe nk’umukozi wahize abandi ku ruhande rwa Prime Life Insurance
Umugwaneza Juliette ni we wahembwe nk’umukozi wahize abandi ku ruhande rwa Prime Life Insurance
Gisa Rwigamba John yahembwe nk’igisonga cya kabiri mu gukora neza mu mwaka
Gisa Rwigamba John yahembwe nk’igisonga cya kabiri mu gukora neza mu mwaka
Nahimana Immaculée amaze imyaka 27 akorera Prime Insurance mu ishami rishinzwe imari
Nahimana Immaculée amaze imyaka 27 akorera Prime Insurance mu ishami rishinzwe imari
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Lt Col (Rtd) Haguma Murashi Eugène yashimye cyane umuhate w’abakora muri iyo sosiyete kuko ari wo utuma batera imbere
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Lt Col (Rtd) Haguma Murashi Eugène yashimye cyane umuhate w’abakora muri iyo sosiyete kuko ari wo utuma batera imbere
Uwitonze Francine wahembwe nk’igisonga cye  mbere mu gukora neza mu mwaka
Uwitonze Francine wahembwe nk’igisonga cye mbere mu gukora neza mu mwaka
Abakozi bashya bahawe ikaze
Abakozi bashya bahawe ikaze