00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Atlantique Microfinance Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banaremera abarokotse

Abakozi b’Ikigo cy’Imari iciriritse cya Atlantique Microfinance Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, banatanga amatungo yo korora ku barokokeye muri aka gace.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 10 Mata 2026, aho cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka.

Aba bakozi basobanuriwe amateka y’uru Rwibutso uhereye ku gihe hakurwagaho ingoma ya cyami, uko Abatutsi bajyanywe gutuzwa mu Bugesera n’itotezwa bakorewe kugeza Jenoside itangiye bakabicira kubamara.

Umuyobozi wungirije wa Atlantique Microfinance Plc, Mary Lambasha yagaragaje ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ari ugusigasira amateka no kuyigisha urubyiruko, cyane ko benshi mu bakozi b’iki kigo ari urubyiruko.

Yakomeje avuga ko kwibuka bibaha imbaraga zo kurushaho guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Kwibuka abacu bazize Jenoside ni ukubaha icyubahiro bambuwe, ni ugusigasira amateka yacu. Kwibuka biduha imbaraga zo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi."

Nyuma yo gusura urwibutso, bunamiye ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi bitanu bashyinguwe muri Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Atlantique Microfinance Plc kandi yafashije abaturage barokokeye i Ntarama, ibaha amatungo magufi azabafasha gukomeza urugendo rw’iterambere.

Uwajeneza Dorcas uri mu bafashijwe, yavuze ko Jenoside yabaye ari umwana ku buryo ibyinshi atabyibuka ariko icyo gihe yakandagiwe mu gatuza ku buryo n’ubu adashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose kimusaba imbaraga nko guheka umwana, kuvoma, guhinga n’ibindi.

Yongeyeho ko itungo yahawe rizamufasha mu buzima yaririmo kuko agiye kuryorora.

Ati "Iri tungo rizamfasha mu buzima nari nsanzwe mbayemo busa n’ubugoye kuko ngiye kuryorora rizanzanire andi matungo, mbone iyo fumbire niteze imbere."

Abakozi ba Atlantique bashize indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi bitanu bashyinguye ku Rwibutso rwa Ntarama
Abakozi ba Atlantique Microfinance Plc basobanurirwa amateka ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Abakozi ba Atlantique Microfinance Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Abakozi ba Atlantique Microfinance Plc mu rugendo rwo Kwibuka
Atlantique Microfinance yafashije abaturage barokokeye i Ntarama babaha amatungo magufi yo kubafasha gukomeza ubuzima
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Atlantique Microfinance Plc, Mary Lambasha, yavuze ko Kwibuka bibaha imbaraga zo gukomeza guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Special pages