00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba EAX basuye Urwibutso rwa Nyarubuye, biyemeza kurwanya abahakana Jenoside

Abakozi b’Ikigo cy’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, gihuza abahinzi, abacuruzi n’amasoko yo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, East Africa Exchange Limited, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye, berekwa ubugome bwahakorewe burimo kotsa imitima y’Abatutsi, gushyira amaraso yabo mu mivure kugira ngo Interahamwe zirebe ko yahinduka amata n’ibindi byinshi, bahava biyemeje kurwanya abahaka n’abapfobya Jenoside.

Ku wa 8 Gicurasi 2026 ni bwo abayobozi n’abakozi ba East Africa Exchange Limited basuye uru rwibutso hagamijwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kumenya amateka yaranze Nyarubuye.

Urwibutso rwa Nyarubuye rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 59 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo abasaga ibihumbi 30 bishwe mu minsi mike cyane ubwo bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyarubuye bizeye ko baharokokera.

Mu bugome bicanywe harimo kotsa imitima y’Abatutsi, gushyira amaraso yabo mu mivure ngo Interahamwe zirebe ko yahinduka amata, kunyanyagiza urusenda ku mirambo kugira ngo harebwe ukiri muzima yicwe, gukubita ku nkuta abana n’ubundi bugome bwinshi bwakoreshejwe.

Mukandayambaje Léoncie, warokokeye ku Kiliziya cya Nyarubuye, yatanze ubuhamya bw’uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi Interahamwe zatemye umwana yari ahetse mu mugongo ziramwica. Yavuze ko na we yatabawe n’Inkotanyi nubwo zasanze yaratemaguwe ingingo zose.

Umukozi wa East Africa Exchange Ltd, Paradie Ritha Nimusabe, yavuze ko nk’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, yasobanukiwe uko Abatutsi bishwe n’ubugome bicanywe ku buryo bigiye kumufasha mu kongera imbaraga mu kurwanya abayihakana.

Ati “Amasomo mpakuye ni uko ngomba kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo aho ari ho hose, kuko ubugome nabonye Abatutsi bicanywe ntibukwiye kongera kubaho, ngiye rero kurushaho kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Nizeyimana Jean Marie Vianney we yavuze ko icyo yabonye ari uburyo Jenoside yateguwe kugeza aho umuturage wa Nyarubuye yicwa azizwa ko ari Umututsi.

Yavuze ko agiye kongera imbaraga mu kwigisha abana be aya mateka ku buryo bakurana urukundo kandi bakabasha kujya bahangana n’abayapfobya.

Tuyisenge Aime Gilbert we yagize ati “Najyaga numva Nyarubuye ariko ntarahagera, nabonye uburyo abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu bagashinyagurirwa. Amasomo binsigiye ni ukurushaho kwigisha abato amateka yacu kugira ngo tuyigireho, tugire urukundo kandi tunarwanye abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Umuyobozi Mukuru wa EAX, Kayitakire Clement, yavuze ko bahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye, kugira ngo bige amateka ndetse banayigishe abakiri bato bakoresha bavutse nyuma ya Jenoside.

Ati “Turashaka ko abakiri bato ari bo bajya imbere mu kuvuga amateka uko ari, bavuge ukuri kwayo. Murabizi ku mbuga nkoranyamabaga hari intambara z’abantu benshi bavuga nabi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayahakana. Uyu munsi rero ni inshingano zacu cyane cyane abakiri bato kuyavuga uko ari no kubavuguruza. Ntabwo wayavuguruza rero utaje kuyiga, ngo wige amateka ashaririye ya hano Nyarubuye n’ahandi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimiye ubuyobozi bwa EAX bwahisemo kujyana abakozi babo kwiga amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye.

Yabasabye kujyana umukoro wo guhangana n’abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakigisha abakiri bato aya mateka.

Ati “Jenoside yakorewe inaha yakoranwe ubugome budasanzwe, ubugome bwo kwica abagabo, abagore, abakecuru, abana n’abandi, na nyuma yo kubica bafashe urusenda bakarumena mu mirambo kugira ngo bavumbure abakomeretse batapfuye bongere babice, hano dufite amateka y’uko hari abaryaga imitima y’abo bishe, aho babajugunyaga mu bwiherero ariko ubu turashimira Inkotanyi zahagaritse ubwo bwicanyi zigarura ubuzima.’’

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimiye EAX ku bwo kujyana abakozi bayo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye
Umuyobozi Mukuru wa EAX, Kayitakire Clement, yavuze ko bifuza ko abakiri bato bagira uruhare mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa EAX Kayitakire Clement ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye
Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Nyirakamana Florentine, yasobanuriye abakozi ba EAX amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, yashimiye EAX yajyanye abakozi bayo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye
Mukandayambaje Leoncie watanze ubuhamya bubabaje bw'uko yarokotse
Abakozi ba EAX biyemeje guhangana n'abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba EAX basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye

Special pages