Ni igikorwa cyabaye ku wa 8 Mata 2026, aho abakozi ba Hunan Road & Bridge basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva ku itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’ihagarikwa ryayo ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka.
Umuyobozi mukuru wa Hunan Road & Bridge, Andy yagaragaje ko ibyo babonye muri uru rwibutso byerekana umutima ukomeye Abanyarwanda bafite.
Ati “Turi gukorera mu Rwanda ubu bivuze ko natwe Kwibuka bitureba kandi ni ingenzi cyane kumenya amateka y’igihugu turimo. Nk’ibyo twabonye hano byerekana uburyo Abanyarwanda bafite umutima ukomeye kandi bakunda igihugu kuko ni bo batabaye mu bihe bikomeye.”
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Hunan Road & Bridges, Wang Jing, yagaragaje ko ibyo babonye ari ikimenyetso cy’uko abantu bose bakwiye guharanira amahoro kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Akomeza avuga ko abahakana n’abapfobya bakwiye gusura urwibutso bakareba ukuri.
Ati “Guhakana ibintu utabonye ntabwo ari byo. Nibaze birebere, barebe nk’ibyo natwe twabonye, abantu bapfuye, abana, abagore, baze birebere ukuri nk’uko twabonye.”
Hunan Road and Bridges ni ikigo cyo mu Bushinwa kiri kubaka umuhanda Prince house Masaka, watangiye kubakwa muri Gashyantare 2026.
Uyu muhanda ureshya n’ibilometero 10,3 uzahabwa ibice bine. Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.
Uzashyirwaho igice cyo hejuru mu rwego rwo kugabanya umuvundo uwugaragaramo. Ni igice kizaba kireshya na kilometero 1,3.
Kizava ahazwi nko kuri Prince House i Remera ku gahanda kava kuri Stade Amahoro kinjira mu muhanda mugari, ugere ahazwi nko ku cya Mutzig mu Karere ka Gasabo, ku masangano y’imihanda irimo ujya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’undi ujya i Masaka.
Icyo gice kizaba kigizwe n’imihanda ine (ibiri yo hasi n’indi nk’iyo yo hejuru) buri wose ufite ibisate bibiri.
Hari ikindi gice kigizwe n’ibilometero icyenda, kigizwe n’umuhanda uzaba ufite ibice bine buri cyerekezo gifite bibiri. Uzahera ku cya Mutzig ugere ku Bitaro bya Masaka.
Ibikorwa byo kwagura uyu muhanda bizarangira bitwaye arenga miliyari 86 Frw.









