Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera ku wa 17 Mata 2026.
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe amateka y’uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, aho mbere y’uko itangira byeruye ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bugesera bagiye batotezwa bagakorerwa iyicarubozo.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka, bashyize indabo ku mva rusange mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, banunamira imibiri y’Abatutsi bahashyinguwe.
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko mu gihe kingana n’umwaka amaze ageze mu Rwanda, agahabwa inshingano nk’Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete, agenda yigira umunsi ku wundi ku bantu banyuze muri ibi bihe bikomeye, nyamara bahisemo gukomera no kudaheranwa n’amateka.
Ati “Imyaka 32 irashize kuva Jenoside yakorewe Abatutsi itwaye ubuzima bwa benshi bari bafite intego z’ahazaza habo. Mpora niga, nigira ku barokotse, kandi mbibonera mu buryo mugaragara, uko mwitwara no kuba mutarahisemo guheranwa n’amateka. Nanjye niteguye gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gutanga amahirwe kuri bose.”
Yashimiye abakozi ba MTN Rwanda ku murava bakomeza kugaragaza mu mirimo bakora, ibigaragaza ukudaheranwa n’amateka ahubwo bakaba bakomeye ndetse bakaba bakomeje kwiteza imbere.
Umukozi muri MoMo Rwanda Ltd mu ishami ry’Ubucuruzi, Mugabo Joël, yavuze ko intego nyamukuru yabateranyirije ku Rwibutso rwa Ntarama ari ukugira ngo bahe icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bagirane ibiganiro n’abaturage kugira ngo n’abana bakure bazi amateka y’igihugu kugira ngo atazazima.
Numa Alain na we ukora muri MTN, yavuze ko ari inshingano za buri Munyarwanda wese kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “MTN irimo urubyiruko rwinshi, ni na wo mubare mwinshi dufite hari benshi batazi aya mateka, rero ni wo mwanya wo kuza kwifatanya n’Abanyarwanda kugira ngo twibuke, ariko na bo barusheho kwiga kugira ngo ejo n’ejo bundi icyago cyabaye kitazongera kuba ukundi.”
Uretse gusura Urwibutso, abakozi ba MTN Rwanda baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Bugesera, babaha inka.












