Umukozi muri iyi nkambi ushinzwe ubuvuzi mu muryango wita ku bikorwa by’ubuvuzi, ALIGHT, Dr. Manirumva Bonaventure, yabwiye RBA ko abana bari gukingirwa ari abatarabashije gukingirwa.
Ati “Tugomba kumenya tuti ‘ese bafashe inkingo cyangwa barazikikirije?’ Mu byo turi kureba ni harimo ko abana bari munsi y’imyaka itanu babashije kuzibona, abatarazibonye tukabakingira, ariko tukageza ku bafite imyaka 15. Ni ukugira ngo babashe kwirinda izo ndwara zishobora kuza igihe batabonye inkingo.”
Bamwe mu babyeyi baganiriye na RBA bagaragaje ko bishimiye ko abana babo bakingiwe, dore ko bakiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inkingo batazibonye uko bikwiriye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bugaragaza ko kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 5 Ukuboza 2025, impunzi z’Abanye-Congo zimaze guhungira mu Rwanda zinyuze ku Mupaka wa Bugarama zigera kuri 1.222.
Ni nyuma y’uko muri iki cyumweru imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, ikajije umurego mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.





