00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 70 bo mu Ishuri-Umuco ry’i Liège bagiye kongera gusura u Rwanda

Ku nshuro ya kabiri, Abanyeshuri bo mu Ishuri-Umuco ry’i Liège mu Bubiligi bagiye gusura u Rwanda, mu rwego rwo kunoza ibyo bigishwa mu Kinyarwanda no kumenya mu buryo nyabwo igihugu cy’inkomoko y’ababyeyi babo.

Biteganyijwe ko aba mbere bazagera i Kigali ku wa 11 Gashyantare 2026.

Hashize imyaka umunani Ishuri-Umuco ryishinzwe mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi kuko ryatangijwe mu mpera z’umwaka wa 2019 n’Abanyarwanda bagize Diaspora nyarwanda muri DRB-Rugari Liège.

Aba Banyarwanda bishyize hamwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gufasha abana bakomoka ku Banyarwanda kurushaho kunga ubumwe no gusigasira umuco Nyarwanda.

Mu kiganiro na IGIHE Twagirimana Eric washinze kandi uyobora Ishuri-Umuco, yavuze ko uyu mwaka bishimiye gutangira gahunda z’ishuri bongera gusura u Rwanda.

Ati “Twishimiye gusubira mu Rwanda aho tujyana abana ngo banoze ibyo baba bize, byaba kuvuga neza Ikinyarwanda nk’ururimi rw’ababyeyi babo kavukire no gutembera u Rwanda no kumenya amateka yarwo.”

“Aba bana iyo bageze mu Rwanda bagera henshi habumbatiye ayo mateka, bakagirana n’ibiganiro n’abantu batandukanye, bibafasha cyane kunguka ubumenyi butandukanye.”

Esperence Nyiramana ufite abana babiri muri iri shuri, ubwo bahuriraga mu busabane yabwiye IGIHE ati “Mu izina ry’ababyeyi bose duhurira aha turashimira cyane Eric Twagirimana n’abo bakorana, abarimu, abatoza n’abandi badushyiriyeho uburyo abana bacu bazajya bigamo amateka n’ururimi rw’iwabo.”

Yarakomeje ati “Kuko twe tubana na bo mu rugo biratunezeza kumva umwana avuga amwe mu magambo y’Ikinyarwanda neza, akaririmba mu Kinyarwanda kandi akanatembera u Rwanda nk’uko byakozwe ubushize. Turabashima cyane.”

Ku nshuro ya mbere aba banyeshuri baje mu Rwanda ari 35. Ubu bikubye inshuro ebyiri kuko abazasura bazaba ari 70. Biteganyijwe ko mu rugendo k’ubugatanye na RwandAir. Baza n’indege y’iki kigo.

Twagirimana yongeye no gushimira inzego zose z’ubuyobozi bw’Igihugu zibafasha mu ngendo zijyana abana mu Rwanda, zirimo Inteko y’Umuco, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Inzu ndangamuco zo mu Rwanda n’abandi.

Ati “Uko twakiriwe ubushize byatumye abana bagaruka bazi neza byinshi ku mateka y’igihugu cyabo kavukire, kandi bituma bunga ubumwe kurusha mbere. None turongeye tubasubijeyo kandi barabyishimiye cyane.”

Mu bindi bikorwa Ishuri Umuco ikora harimo ko buri mwaka rihuza abanyeshuri, ababyeyi, inshuti zabo mu gikorwa cy’ubusabane no kwifurizanya ibiruhuko byiza bisoza amasomo y’umwaka w’amashuri. Aho usanga bibafasha mu kunga ubumwe hagati y’abana, ababyeyi n’abarimu.

Abana 70 ba Ishuri Umuco bagiye gusura u Rwanda
Mu kiganiro na IGIHE, Twagirimana Eric na Donatille Karurenzi bishimiye cyane ko Ishuri-Umuco ry’i Liège rikomeje gutera imbere
Umubyeyi w’Umubiligi ukunda kwiga Ikinyarwanda
Uwayo Thierry atoza abana afatanyije na Muhorakeye Jeanine
Diane Mbarushimana, umubyeyi ufite umwana ku Ishuri Umuco ari kumwe n’umukobwa we Malaika wishimiye gusubira iwabo mu Rwanda
Bamwe mu babyeyi bafite abana mu Ishuri Umuco ry’i Liège bishimiye ko abana babo bagiye gusubira mu Rwanda
Karurenzi yigisha abana bato Ikinyarwanda agendeye ku bice by’umubiri
Eric Twagirimana washinze Ishuri Umuco yavuze ko abana 70 bagiye gusura u Rwanda
Umwarimu Christophe Icyitegetse yigisha abana bakuru uhereye ku myaka 12 kuzamura
Karurenzi Donatille ni umwe mu barimu bigisha abana umuco Nyarwanda mu Ishuri Umuco

[email protected]


Special pages