00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini basabwe gufasha abayoboke kubaka imiryango itaregetse

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abanyamadini kugira uruhare mu gufasha abayoboke kubaka imiryango irangwa n’urukundo, ituze n’ubwumvikane aho kuba ihoramo umwiryane n’amakimbirane.

Yabigarutseho ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Urugaga rw’amadini n’amatorero ku kubungabunga ubuzima no kubaka umuryango mwiza.

Minisitiri Uwimana yasabye abanyamadini gukoresha icyizere bafitiwe n’abayoboke, mu nyigisho batanga mu nsengero, mu misigiti, mu mashuri n’ahandi bakabafasha guhindura imyumvire kuko impinduka nyinshi zitangirira mu mitekerereze.

Yabashishikarije gushyira imbere ibiganiro, bafasha urubyiruko kubona amakuru n’indangagaciro bibafasha kurinda ubuzima bwabo no kubaka imiryango irimo ibibazo.

Ati “Mushishikarize imiryango gushyira imbere ibiganiro, mufashe urubyiruko kubona amakuru n’indangagaciro bibafasha kurinda ubuzima bwabo, mwegere imiryango ifite ibibazo, muyifashe kongera kubaka ubumwe, urukundo n’amahoro.”

Yakomeje ati “Nk’uko Roho nziza itura mu mubiri muzima, duharanire ko Ijambo ry’Imana twigisha ritura mu muryango urangwa n’indangagaciro nziza; umuryango utarangwamo amakimbirane, igwingira, ubusinzi, inda ziterwa abangavu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bibazo bidindiza iterambere ryawo.”

Yerekanye ko MIGEPROF ku bufatanye na RIB, byateguye ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu, buzakorwa mu gihe cy’ukwezi kuva tariki ya 13 Gicurasi 2026, asaba abanyamadini kuzabugiramo uruhare.

Ati “Turabasaba ubufatanye muri iki gikorwa, aho tuzabasaba gutanga ubutumwa butangukanye mu nsengero no mushuri, no gutegura ibikorwa byakorwa n’imiryango ishingiye ku myemerere bifasha guhumuriza no gusubiza mu buzima busanzwe abangavu bahohotwe.”

Yanasabye kandi abanyamadini gukomeza kungurana ibitekerezo ku cyateza imbere imibereho y’Abanyarwanda no kugera ku ntego z’Igihugu zirimo iz’Icyerekezo 2050.

Minisiteri kandi yijeje ubufatanye busesuye muri gahunda zose zigamije guteza imbere imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.

Ati “Dufatanyije, tuzubaka imiryango ikomeye kandi itekanye, yo shingiro ry’u Rwanda twifuza; u Rwanda ruzira amakimbirane, rufite abaturage bafite ubuzima buzira umuze, baharanira iterambere rirambye.”

Yerekanye ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza aho imibare iheruka y’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo DHS 2025 igaragaza neza aho rugeze mu kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda.

Imibare yerekana ko umubare w’ababyeyi bapfa babyara wagabanyutse ukava ku bagore 203 muri 2020 ukagera ku bagore 149 muri 2025 mu bagore 100.000 babyara; impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zavuye kuri 45 zigera kuri 36 mu bana 1.000 bavuka mu gihe kugwingira byavuye kuri 33% bigera kuri 27%.

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yagaraje ko amadini agomba kugira uruhare mu kubaka umuryango muzima.

Yerekanye ko iyo ababyeyi mu muryango bafitanye ibibazo binagira ingaruka ku bana babo.

Muri iki gihe kimwe mu bibazo byugarije umuryango harimo na gatanya ziyongera umunsi ku wundi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko imiryango 4.479 yahawe gatanya mu myaka itatu ishize. Abahawe gatanya mu 2025 gusa ni 2629, barimo 41,1% bari bamaranye imyaka itageze ku 10 babana, mu gihe ingo 18 gusa mu zahawe gatanya ari zo zari zimaranye igihe kirenze imyaka 45.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abanyamadini kugira uruhare mu gufasha abayoboke kubaka imiryango irangwa n’urukundo
Abanyamadini basabwe gufasha abayoboke kubaka imiryango itaregetse

Special pages