00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamuryango ba Rotary mu Rwanda biyemeje kurwanya imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa mu karere

Abagize ama-club yose ya Rotary ndetse na Rotaract mu Rwanda, bagaragaje ko ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari bisa nk’ibitazi icyo imvugo z’urwango zishobora kugeza ku gihugu, biyemeza kuzirwanya.

Ni ibyagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku wa 2 Gicurasi 2026. Cyabanjirijwe no kujya gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Abagize Rotary Rwanda kandi banateye inkunga urwibutso izarufasha kwagura no kubungabunga ahanditse amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye muri ruriya rwibutso. Ni igikorwa ngarukamwaka uyu muryango wiyemeje gukora kuva mu myaka itatu ishize.

Guverineri wungirije w’Akarere ka 9150 muri Rotary Rwanda, ADG Carole Karema, yavuze ko mu Karere k’Ibiyaga bigari hakomeje kugaragara imvugo z’urwango n’amacakubiri, kandi atari ibintu bakwiye kurebera nk’abantu bazi aho imvugo nk’izo zagejeje u Rwanda.

Ati “Tugenda mu bihugu byinshi ariko siko bose bazi amateka yacu, hari abumva Jenoside bayitiranya n’intembara, abandi bo ugasanga nta n’ikintu na kimwe bayiziho cyane cyane urubyiruko rwavutse nyuma yayo. Ugasanga nko mu bihugu duturanye haracyarangwamo imvugo z’urwango, izipfobya n’imvugo zibiba amacakubiri.”

Yakomeje avuga ko “Nk’abantu tuzi ububi bw’izo mvugo, abantu twize tukamenya amateka ya Jenoside dukwiye gutangira kwigisha abantu ububi bw’izo mvugo. Abazigishije bakoreshaga radiyo kugira ngo bakwirakwize ubutumwa bubi, ariko twe uyu munsi dufite internet kandi ijyana amakuru ahantu hose hashoboka, tuyikoreshe, urubyiruko rwacu ruyikoreshe rwigisha ndetse runahangana n’abagoreka amateka.”

Ambasaderi Dr. Ngarambe François-Xavier mu kiganiro yatanze, yagaragaje ko Jenoside atari umugambi utegurwa ako kanya ngo abantu bahite batangira kuyikora, ahubwo itangira higishwa inzangano hagati y’abantu kugeza batangiye kwibona nk’aho koko batandukanye.

Ati “Ingengabitekerezo n’amacakubiri bibanziriza ubwicanyi, bigakurikirwa n’ubwicanyi, bugakurikirwa no kubushakira impamvu, ubundi hakaza guhakana Jenoside. Ni ibintu byubatse kimwe ndetse bifite uko bikurikirana. Ubu rero ni ahacu ho kubaka ibyo abana bacu bazabamo mu bihe bizaza, tugatangira kwigisha imvugo nziza zibiba ubumwe no kubana mu mahoro.”

Ambasaderi Valens Munyabagisha yagaragaje ko ingengabitekerezo yamaze imyaka myinshi yigishwa bigoye ko wahita uyimara mu bantu, ariko byose ari urugendo uko imyaka ishira ari ko nayo izagenda ishira.

Ati “Ingengabitekerezo yatangiye kwigishwa mu myaka ya 1920 ni ukuvuga ngo imyaka irenga ijana ishize, biragoye ko wahita uyikura mu bantu burundu. Ni urugendo tugomba kugenda dufatanyije kuko dufite ubuyobozi bwiza, ahasigaye ni kurwanya abagishaka kwigisha izo mvugo n’abapfobya.”

Albert Rudatsimburwa ndetse na Irma Ihumure nabo bafashe umwanya mu biganiro, bashimangiye ko kurwaya abapfobya bakanabiba imvugo z’urwango bisaba kubanza kumenya amateka nyakuri, bityo hifashishijwe ikoranabuhanga, amateka nyayo akagaragazwa kandi akagera kuri benshi.

Urubyiruko rwakanguriwe gufata iya mbere mu kumenya amateka ndetse no kwifashisha imbuga nkoranyambaga bakayigisha kugira ngo Isi yose iyamenye.

Habayeho ibiganiro bisobanura uburyo imvugo zibiba amacakubiri zigishijwe Abanyarwanda kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Guverineri wungirije w’Akarere ka 9150 muri Rotary Club Rwanda, Carole Karema, yagaraje ko ibihugu bituranye n’u Rwanda bikeneye kumva ububi bw'imvugo z'urwango
Ambasaderi Dr. Ngarambe, atanga ikiganiro ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe
Abagize Rotary Rwanda, bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Abagize Rotary Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Special pages