Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edward, yasobanuye ko ari ingenzi kugira izi kaminuza mpuzamahanga zikorera mu Rwanda, kuko zifasha guteza imbere ubumenyi, kongera amahirwe y’uburezi bufite ireme no gutegura urubyiruko rw’Abanyarwanda kujya ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga.
Dr. Kadozi yavuze ko kugira kaminuza mpuzamahanga zikorera mu Rwanda bifite ishingiro mu mabwiriza ya Leta kandi biri mu murongo wo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Yagize ati “Nk’uko bigaragara mu ngamba zitandukanye z’igihugu, u Rwanda rufite intego yo kwiyubaka nk’ihuriro ry’uburezi mu Karere, kugira ngo tugere ku bukungu bushingiye ku bumenyi, u Rwanda rube ihuriro ry’uburezi mu Karere, hagomba kubaho ibikorwa bifatika.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwagiye rushishikariza kaminuza zizwi kandi zifite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga kuza gukorera mu Rwanda, kugira ngo zitange uburezi bufite ireme, amasomo ahuye n’ibikenewe mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane kwuzuza ahari icyuho mu rugendo rw’iterambere.
Dr. Kadozi yasobanuye ko umusanzu w’izi kaminuza ari munini kandi ukomeje kwiyongera buri munsi kuko zitanga amasomo akenewe ku isoko ry’umurimo.
Ati “Urugero ni mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubuvumbuzi, isesengura ry’imibare n’ubumenyi bwa mudasobwa. Bamwe mu barangije muri aya masomo batanga umusanzu ku isoko ry’umurimo, mu nzego zifite ibyuho nka software developers, inzobere mu buzima n’izindi.”
Yashimangiye ko HEC igenzura kandi igafasha kaminuza gukorera mu Rwanda hitabwa ku guhuza uburezi n’ibikenewe mu iterambere ry’igihugu, harebwa ko integanyanyigisho, uburyo bwo kwigisha no kwiga, ubushakashatsi n’ibindi bikorwa byose bihuzwa n’ibikenewe.
Ati “Integanyanyigisho zikorwa mu bufatanye, kugira ngo zigaragaze ibyo isoko n’ubukungu bikenera. Iyo dukora isuzuma ry’integanyanyigisho, tureba ko impinduka zose zihuzwa n’ibikenewe n’inganda. Dukorana mu rugendo rwose rwo gukora integanyanyigisho, kuyemeza no kuyishyira mu bikorwa kandi tugenzura ko byose buhuza n’ibikenewe n’isoko.”
Yongeraho ko bakorana n’inzobere zitandukanye kugirango barebe ko ibyo bakora byita ku by’ingenzi igihugu gikeneye kandi ko umunyeshuri urangiza kwiga aba afite ubushobozi bukenewe n’isoko ry’umurimo.





