00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Singapore bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abanyarwanda baba muri Singapore bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bibutswa ko guceceka no kurebera abahakana Jenoside atari ukutabogama gusa, ahubwo ari n’ubufatanyacyaha.

Ni igikorwa cyabaye ku 7 Mata 2026, aho cyitabiriwe n’abantu barenga 250, barimo abadipolomate, abayobozi mu nzego za Leta ya Singapore, abanyamuryango ba Tanglin Club, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka, no gucana urumuri rw’icyizere mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent Muhizi, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari impanuka, ahubwo yari yarateguwe neza kandi igashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwariho muri icyo gihe. Ashimira ingabo za RPA zahagaritse Jenoside muri Nyakanga 1994, zikagarura u Rwanda mu nzira y’amahoro n’ubumwe.

Yibukije ko hakiri ikibazo cy’abantu n’amatsinda bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakanayihakana, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Asaba urubyiruko, abarimu muri ka Kaminuza ndetse n’abashakashatsi kudaceceka, bagatanga umusanzu mu kugaragaza amateka nyakuri y’ibyabaye.

Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byasabwe gushyira mu bikorwa icyemezo cya Loni No. 2150, gisaba ko abakoze Jenoside bafatwa, bakagezwa imbere y’ubutabera cyangwa bakoherezwa mu Rwanda.

Ati “Never Again (Ntibizongere kubaho) ntabwo ikwiye kuba amagambo gusa, ahubwo igomba kuba ibikorwa.”

Dimitrie Sissi Mukanyiligira, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba n’umwanditsi w’igitabo ‘Do Not Accept to Die.’ ni we watanze ubuhamya bwagarutse ku buzima bwe bwo kurokoka Jenoside, kubura umuryango we wose, ndetse n’ubudaheranwa bwamugejeje ku kongera kwiyubaka.

Yagaragaje ko inkiko Gacaca zagize uruhare rukomeye mu kunga Abanyarwanda no gufasha abarokotse kumenya uko ababo bishwe n’aho imibiri yabo yajugunywe, bityo babasha kubashyingura mu cyubahiro.

Yashimiye kandi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku bufasha yagiye iha, ndetse ikinagenera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no kwivuzwa no kwiga, binyuze mu kigega FARG.

Urubyiruko rwasabwe kutarebera abahakana ahubwo bagahangana na bo
Bacanye urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cyo kwibuka no kwiyubaka
Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, Innocent Muhizi, yagaragaje kurebera abahakana Jenoside ari ubufatanyacyaha
Abanyarwanda baba muri Singapore bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abututsi mu 1994

Special pages