Ibi byumba byatashwe ku wa 8 Gicurasi 2026, byubatswe ku nkunga y’umuryango w’abagiraneza ‘Le Chemin de la Lumière/ Inzira y’Urumuri’ watangijwe n’Abanyarwandakazi babiri n’inshuti yabo ikomoka muri Canada.
Ibi byumba bisanga ibindi bitandatu by’amashuri y’inshuke byubatswe n’uyu muryango mu 2017 mu gihe mu 2021 hubatswe ibindi bitatu by’amashuri abanza.
Igitekerezo cyo kubaka iri shuri gifite imizi mu ruzinduko abagize uyu muryango barimo Marie Ntaganda, Adolphine Mukamanzi na Noreen Barbe bagiriye mu Rwanda mu Ukuboza 2011.
Ubwo basuraga Umudugudu wa Kavumu bakaganiriza ababyeyi bahatuye, basanze bafite ikibazo cyo kutagira ishuri hafi, bagaragaza ko nibura abana babo bamara amasaha abiri mu nzira bajya kwiga, bavuga ko bibagiraho ingaruka mu myigire yabo.
Nyuma y’uru rugendo rwabo, aba banyarwanda na Noreen Barbe bahise batangiza uyu muryango ndetse babona n’ibyangombwa bibemerera gukorera mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nyuma bakusanyije amafaranga yo kubaka ishuri ry’incuke mu Mudugudu wa Kavumu. Iri shuri ryubatswe mu kibanza cyatanzwe na Diyosezi ya Kabgayi.
Umuyobozi Mukuru wa Le Chemin de la Lumière, Marie Ntaganda, yavuze ko muri uyu mushinga bamaze gushora arenga miliyoni 250 Frw mu kubaka ibyumba by’amashuri icyenda birimo ay’incuke n’abanza.
Ati “Kuva twatangira kubaka aya mashuri mu 2017 bimaze kudutwara hafi miliyoni 250 Frw.”
Yagaragaje ko ibyo bitari gukunda bitanyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi n’abagize uyu muryango bagize uruhare mu kubaka aya mashuri.
Ntaganda yavuze ko bazakomeza gukora ibikorwa byo guteza imbere uburezi mu gihugu kuko ari umusingi w’iterambere ry’igihugu.
Ati “Uburezi ni intangiriro y’iterambere kubera ko burya iyo umuntu afite ubumenyi ntacyamunanira, ni yo mpamvu nshimira ababyeyi batuye muri aka gace basabye ko abana babo bakoroherezwa kubona ubwo bumenyi.”
Habaguhirwa Emmanuel ufite umwana wiga kuri Saint Abel Primary School, yavuze ko mbere abana babo bagorwaga no kugera ku ishuri kubera ko byabatwaraga igihe kinini kugira ngo bahagere.
Gusa yavuze ko kuva iri shuri ritangiye mu 2017, ryagize uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w’abana bava mu mashuri kubera imbogamizi yo kujya kwiga kure muri aka gace.
Ati “Iki kigo cyaje tugikeneye kuko twari dufite imbogamizi zikomeye z’uko abana b’incuke batigaga kubera ko aho amashuri yabarizwaga byabatwaraga byibura amasaha abiri kugira ngo bahagere, ibyo bigatuma ababyeyi batinya kohereza abana ku ishuri.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Muhoza Louis, yasabye ubuyobozi bw’iri shuri kuzafata neza ibyo bikorwaremezo no gutanga uburezi bufite ireme.
Ati “Icyo tubasaba ni ugukomeza gufata neza ibi bikorwa no gukomeza gutanga ubumenyi bufite ireme no kwita ku burere n’uburezi bw’abana.”















