00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bigobotoye FDLR barenze 8000 mu mezi 16 ashize

Imibare itangwa na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi igaragaza ko kuva muri Mutarama 2025 kugeza kuwa 24 Mata 2026, Abanyarwanda barenga 8000 bamaze gutahuka mu Rwanda bigobotoye ingoyi ya FDLR yari yarabafashe bugwate, muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Imibare y’iyi minisiteri igaragaza ko kuva mu 1994 – 2025 hari hamaze gutahuka Abanyarwanda 3.503.173 baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibihana imbibe n’u Rwanda.

Mu mwaka w’i 2025, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 6.043 batahutse bose baturutse muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ni mu gihe kuva muri Mutarama 2026 abanyarwanda 2.153 aribo bari bamaze gutahuka hatabariwemo abatashye uyu munsi.

Abatashye ku wa 24 Mata 2026 ni 317, barimo abagabo 15, abagore 76 n’abana 226, bahasanze imodoka zibategereje kugira ngo bajyanywe mu Nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu banyuzwamo by’agateganyo.

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko abatashye ari imbaraga igihugu cyari cyarabuze cyungutse.

Ati “Igihugu cyungutse amaboko cyari cyarabuze, kandi kuba bakomeje gutaha bica intege umwanzi wari warabafashe bugwate, kuko aba ari amaboko abuze kandi dukomeza gukorana na bo bakabwira bagenzi babo basigaye mu mashyamba bagataha.”

Yanaboneyeho kwibibutsa abatashye ko umutima wabo ukwiriye kuba mu Rwanda, kandi mukwiriye gushishikariza abasigayeyo gutaha bakaza mugafatanya kubaka igihugu.

Abatashye yabijeje ko Igihugu kizabafasha gusubizwa mu buzima busanzwe, bafashwa ibyibanze, ari naho nabo bahawe umukoro wo kuzahita bajyana abana mu ishuri.

Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

Abatashye biganjemo abagore n'abana
Abatashye iyo bageze ku mupaka bakirwa n'Inzego zishinzwe umutekano
Bahageze bahasanga imodoka zibajyana i Kijote zibategereje
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias avuga ko abatashye ari imbaraga igihugu cyari cyarabuze cyungutse
Abanyarwanda barenga 8000 bamaze gutaha mu mezi 16 ashize bigobotoye ingoyi ya FDLR yari yarabafashe bugwate

Special pages