Kuva mu 2023 iyi ntambara yatangira, abarenga ibihumbi 150 bahasize ubuzima, miliyoni 12 bava mu byabo, igihugu cyibasirwa n’amapfa.
Kuri ubu Umujyi wa El Fasher ni wo uri kuberamo imirwano ikomeye kuva uwo mutwe wawigarurira abaturage barenga ibihumbi 60 bamaze kuva mu byabo.
Kuri iki Cyumweru, ni igikorwa cyahurije hamwe abanyasudani baba mu Rwanda, abanyeshuri n’abashoramari bo muri icyo gihugu bakorera mu Rwanda.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abaturage b’Abanyasudani baba mu Rwanda, Hassan Mustafa, yabasabye gukomeza gushyigikira bagenzi babo bari kugabwaho ibitero muri El Fasher.
Yasabye Perezida w’Agateganyo wa Sudan, Gen Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman, guharanira kugarura amahoro mu gihugu no kukirwanira kandi yemeza ko bakomeje gusengera ingabo za Leta ngo zitsinde urugamba.
Ati “Ndizera ko iri jwi rizagera kuri Sayyid Abdul Fattah Al-Burhan, ku bihugu binyuranye no mu maraso ya buri muntu wifuza ubwigenge, dufite ideni ku bavandimwe bacu, dufite ideni ku gihugu cyacu. Tugomba kwemeza byibuze ikintu kimwe. Dusenga umunsi n’ijoro ko iki gisirikare kizatsinda, kuko ubu ari cyo kiyoboye urugamba. Nashakaga kuvuga ko uyu mwanya atari uwo mu nyandiko, ahubwo ari umwanya w’ububabare buvuye mu mutima.”
Umugore uhagaraririye abandi banyasudani bari mu Rwanda, Wisal Abdel Hamid, yagaragaje ko bababajwe n’abana n’abagore bakomeje kwicwa mu ntambara, abafatwa ku ngufu, abasambanywa n’abandi bakorerwa ihohoterwa, asaba amahanga n’ibihugu bishyigikiye umutwe wa RSF guhagarika inkunga bitanga kuri uyu mutwe.
Ati “Twebwe, abagore b’Abanyasudani, twahagurutse duharanira uburinganire, kugeza igihe ubutumwa bwacu bugereye mu bihugu bikomeye, bifite ubwibone n’igitugu, ndetse no muri y’amashyirahamwe yitwaza ko akorera kurengera ikiremwamuntu n’abagore.”
Defence Attaché muri Ambasade ya Sudani mu Rwanda, Brig Gen Mohamed Mirghani Yousif Mohamed, yashimangiye ko ingabo za Leta zigomba gutsinda uko byagenda kose zikisubiza ibice byigaruriwe n’abarwanyi b’uyu mutwe.
Abanyeshuri biga mu Rwanda bashimye uko rwemeye kubakira bagakomeza amasomo yabo, basaba ko intambara yarangira kuko nta cyiza cyayo ahubwo ko iri guhitana abavandimwe babo.
Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla, yashimangiye ko kwishyira hamwe kwabo kugamije kwifatanya n’abagizweho ingaruka n’intambara.
Yavuze kandi ko bagamije gutanga ubutumwa ku miryango mpuzamahanga ikomeje kureberera mu gihe igihugu cyabo cyugarijwe n’ibikorwa byibasira inyokomuntu.
Ati “Turi hano gushyigikira abagirwaho ingaruka n’ibitero bari muri sudani, kugaragaza ugushyigikira guverinoma ya sudani ngo ibohore igihugu, ihagarike intambara inaharanire amahoro n’umutekano.”
Yavuze ko ibiri kubera mu gihugu cye ari Jenoside kuko abaturage bari kwicwa hashingiwe ku moko.
AmbDafalla yagaragaje ko iki gikorwa cyabereye mu bice bitandukanye hirya no hino ku Isi kugira ngo bereke Isi ko ikwiye kugira icyo ikora ku bikomeje kubera muri Sudani.
Amafoto: Habyarimana Raoul






















