Ni ibikubiye mu gitabo cyanditswe n’Umunyamakuru akaba n’umwanditsi Patrick Nzabonimpa, wagaragaje ko ikoranabuhanga no kwiga neza siyanse bishobora gufasha mu guhanga udushya tuzana ibisubizo mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Ni igitabo kigenewe cyane abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, abarimu n’ababyeyi ndetse n’abandi bakunda ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Gifite paje 50, kikaba cyanditswe mu buryo bw’inkuru ishushanyije ku buryo gishobora gufasha abanyeshuri kugisoma batarambirwa.

Iki gitabo cyahawe umutwe ugira uti ‘Mutoni, The innovator of Kiruku’ ubishyize mu Kinyarwanda ni ukuvuga ‘Mutoni uvumbuzi wo muri Kiruku.

Cyubakiwe ku nkuru y’umukobwa wo mu Cyaro wakuze akunda ikoranabuhanga na siyanse ariko ababyeyi be batabyumva kubera ubukene.

Nyuma y’uko akoze agashya, agahuza amabuye yo muri radio na ampule yo mu itoroshi risanzwe agakora itara ritanga urumuri, bikamufasha gusubira mu masomo, ababyeyi babonye ko ashobora guhanga udushya mu gihe yaba akomeje kwiga siyanse, bituma ibyamuzitiraga biva mu nzira.

Yaje gutsinda akomereza muri siyansi ndetse nyuma yo kurangiza amashuri agirira akamaro agace akomokaho.

Nzabonimpa yavuze ko iki gitabo kigamije gufasha abakiri bato bagakunda ikoranabuhanga na siyanse kuko bishobora kubafasha guhanga udushya tuzana ibisubizo.

Ati “Ni ukurebera hamwe amasomo arimo mu kwiga siyanse, icyo ayo masomo ashobora kubafasha mu guhanga udushya. Muri iyi nkuru nayihaye umukobwa, ni uko hakirimo ikibazo aho usanga abakobwa bakiri bake muri aya masomo.”

Yakomeje ati “Uretse abanyeshuri, iki gitabo gishobora kugurwa n’ababyeyi n’abandi bifuza gufasha abana babo kumenya uko ikoranabuhanga na Siyanse bishobora gufasha mu guhindura ubuzima.”

Yavuze ko yatangiranye n’amashuri atanu yisumbuye aho abaha ibitabo ku buntu kugira ngo byifashishwe mu kwigisha abanyeshuri ariko ko ateganya gukorana n’Urwego rw’Iguhugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB ku buryo abanyeshuri bose bashobora kukibona.

Kwandika iki gitabo byatewe inkunga n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Nzabonimpa yatanze ibitabo ku bana bo muri GS Kacyiru
Nzabonimpa yatanze ibitabo ku bana bo muri GS Kacyiru
Abana bazajya basoma icyo gitabo bashobora gukuramo amasomo yabafasha
Abana bazajya basoma icyo gitabo bashobora gukuramo amasomo yabafasha
Nzabonimpa yahisemo kwandika iki gitabo mu buryo bw'inkuru ishushanyije mu gufasha abato badakunda gusoma
Nzabonimpa yahisemo kwandika iki gitabo mu buryo bw'inkuru ishushanyije mu gufasha abato badakunda gusoma
Abanyeshuri bibukijwe uko ikoranabuhanga na siyanse byafasha mu guhanga udushya mu iterambere ry’igihugu
Abanyeshuri bibukijwe uko ikoranabuhanga na siyanse byafasha mu guhanga udushya mu iterambere ry’igihugu
Iki gitabo gifite paji 50 kigamije gushishikariza abanyeshuri kwiga siyanse
Iki gitabo gifite paji 50 kigamije gushishikariza abanyeshuri kwiga siyanse
Nzabonimpa yavuze ko ashaka gukorana na REB mu kugeza ibi bitabo mu bigo by'amashuri bitandukanye hirya no hino mu gihugu
Nzabonimpa yavuze ko ashaka gukorana na REB mu kugeza ibi bitabo mu bigo by'amashuri bitandukanye hirya no hino mu gihugu